Print

Umuhanzikazi Tanasha Donna wabyayaranye na Diamond yavuze ku byo kwiyunga nawe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 March 2022 Yasuwe: 1656

Umuhanzikazi ukomoka muri Kenya wakundanye akabyarana na Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko atifuza kwiyunga na se w’umwana we.

Uyu muhanzikazi wahoze ari n’umunyamakuru, yabanje kunyomoza amakuru avuga ko ari mu rukundo rushya.

Aha niho umukunzi we yahise amubwira ko bifuza kubona yasubiranye na Diamond ndetse akamutera inda bakabyarana undi mwana.

Yagize ati "turashaka ko Diamond asubirana na Tanasha, akamutera inda na none bakabyara undi mwana."

Mu kumusubiza abinyujije kuri Instagram Stories, Tanasha yavuze ko urukundo ashaka gutunganya ari urwe n’Imana gusa.

Ati "urukundo rwonyine nshaka gutunganya ubu, ninjye n’Imana. Nimwongera kumbona nisuzuzuguza mpanganira urukundo rw’umugabo, muzankubite."

Tanasha na Diamond bakimara gutandukana bahise bacana umubano kuburyo, uyu mugore yahise anasiba amafoto yose yagaragaraga kumbuga nkoramba ze arikumwe na Diamond, uretse kumbuga ze akoresha Tanasha yanahise asiba amafoto yose ya Diamond arikumwe n’uyu mwana babyaranye aya mafoto akaba yaragaragaraga kurubuga rw’uyu mwana rucungwa na Nyina.

Ku ya 23 Mutarama 2021 nibwo Diamond yagaragaje amafoto atandukanye ateruye uyu mwana yabyaranye na Tanasha Dona nyuma y’igihe kigera ku mwaka urenga badacana uwaka.

Aya mafoto yishimiwe cyane n’abakunzi b’umuhanzi Diamond ndetse n’inshuti ze bamubwirako uyu mwana yari ateruye basa cyane wagirango ni impanga.

Kurukuta rw’uyu mwana rukoreshwa na Tanasha naho bahise bashyiraho aya mafoto aho uyu mwana yagize ati “Ndishimye cyane kongera kukubona Data”

Diamond nawe yahise amusubiza agira ati “Nibyo cyane, Platnumz mutoya, Intare ntoya”

Diamond ni umwe mubahanzi bamaze kugira izina rikomeye kumugabane wa Afurika, uyu mugabo ntasiba kuvugwa mu nkuru z’urukundo nubwo abenshi bategereje umugore bazabana akaramata bagaheba, Diamond amaze kubyara abana 4 nibo bazwi yababyaye ku bagore batatu barimo Zari wo muri Uganda, Hamisa wo muri Tanzania na Tanasha wo muri Kenya.