Print

Ukraine yigambye kwica umujenerali wa Kane w’Uburusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2022 Yasuwe: 2338

Leta ya Ukraine yigambye ko yishe General wa kane mu ngabo z’Uburusiya ziri ku rugamba rwo kwigarurira icyo gihugu cyo mu Burayi.

Uyu musirikare witwa Maj. Gen Oleg Mityaev yishwe ku wa Kabiri yariki 15 Werurwe, 2022 nk’uko byemejwe na Anton Gerashchenko, Umujyanama muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu.

Ubutumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa telegram, buriho ifoto ya Maj. Gen Oleg Mityaev, w’imyaka 47 yarashwe, ndetse hariho n’ipeti rye.

Uyu yari Umuyobozi wa Diviziyo ya 150 irwanisha imbunda nini mu ngabo z’Uburusiya.

Uburusiya ntabwo bwemeje cyangwa ngo buhakane urupfu rw’uyu musirikare.

Mu mwaka wa 2015 Maj. Gen Mityaev yayoboye ingabo z’Uburusiya mu gace ka Donbas gashaka kwivana kuri Ukraine.

Tariki, 7 Werurwe, nabwo Ukraine yemeje urupfu rwa Maj. Gen Vitaly Gerasimov, w’imyaka 44, ni we wayoboraga umutwe wa 41 w’ingabo z’Uburusiya zirwanira ku Butaka.

Gen. Gerasimov yarwanye intambara muri Chechenia, muri Syria ndetse ni we wafashije Uburusiya kwigarurira agace ka Crimea kavuye kuri Ukraine kuva mu 2014.

Ukraine yatangaje ko yiciwe mu Mujyi wa Kharkov. Urupfu rwe ntabwo ruremezwa cyangwa ngo ruhakanwe n’Uburusiya.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, tariki 11 Werurwe, Ukraine kandi yemeje urupfu rwa Maj. Gen Andrei Kolesnikov, w’imyaka 45, yari Umuyobozi w’Umutwe wa 29 w’ingabo zirwanira ku butaka mu Burusiya.