Print

U Rwanda rwamaganye raporo nshya ya Human Rights Watch inenga ubucamanza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2022 Yasuwe: 1036

Raporo nshya ya Human Rights Watch (HRW) ivuga ko ubucamanza mu Rwanda bukurikirana abatavugarumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru, n’abatanga ibitekerezo kubera ibyo batangaje cyangwa ibitekerezo byabo.

Yolande Makolo umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yatangaje ko urwego rw’ubucamanza "rukorera mu mucyo kandi rutabogamye rushingiye ku mategeko y’u Rwanda, n’ibisabwa n’akarere n’amahanga".

Yongeraho ko "gukomeza kwibasira u Rwanda bikorwa na Human Rights Watch nta kindi bikora uretse gutanga ishusho mbi kandi itariyo ku bucamanza n’uburenganzira bwa muntu muri Africa".

HRW yo ivuga ko hagati ya 2020 na 2021 yakurikiranye imanza ikaniga ku myanzuro z’inkiko ireba ingingo zatanzwe n’abashinjacyaha zashingiweho imyanzuro y’abacamanza ku manza nk’izo. Ivuga kandi ko kandi yaganiriye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi 11 hamwe n’abantu bashyira ibiganiro kuri YouTube.

Muri iyi raporo yasohotse kuwa gatatu HRW ivuga ko yasanze izo manza zifite "imvo za politike kandi zishimangira umuco wo kutihanganira ababona ibintu ukundi".

Raporo ya HRW ikomoza ku manza z’abanyamakuru Dieudonné Niyonsenga - uzwi kandi nka Cyuma Hassan - hamwe na Théoneste Nsengimana bacishaga inkuru zabo kuri YouTube channels.

Niyonsenga yahamijwe ibyaha birimo inyandiko mpimbano, kubangamira imirimo rusange, no gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu - iki cya nyuma yagihamijwe mbere nyuma mu bujurire ubushinjacyaha busaba ko bikosorwa kuko kitakiba mu mategeko ahana.

Raporo yo mu mpera za 2021 y’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere yerekanye ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 93%.

BBC