Print

Gen Muhoozi yahishuye umusaruro wa mbere ukomeye wavuye mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2022 Yasuwe: 2001

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Perezida Kagame yamwemereye ko imbogamizi zikiri mu ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna zigiye kuvaho

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022,nibwo uyu Muyobozi ukomeye muri Uganda yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda yari amazemo iminsi 3.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Lt Gen Muhoozi yavuze ko Perezida Paul Kagame yamwemereye ko ibibazo bike bisigaye mu ifungurwa ry’imipaka bizakemuka vuba.

Yagize ati " Kimwe mu bibazo twaganiriyeho kireba imbogamizi nke zikiri mu gufungura imipaka (igiciro kinini cy’ibizamini bya PCR kuri Covid-19 n’ibindi). Perezida Kagame yanyijeje ko bizakemurwa byose."

Gen Muhoozi yasoje ashimira Perezida Museveni kuba “yarampaye amahirwe mu gukorera Igihugu cyanjye mu kubura umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Tariki ya 14 Werurwe 2022, nibwo Gen Muhoozi, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye. Ni nyuma y’uko ku wa 22 Mutarama, nabwo yari yahuye na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bakagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gukemura ibibazo bisigaye mu mubano w’u Rwanda na Uganda.