Print

Moscow iramagana Biden wise Putin ’umunyabyaha by’intambara’

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2022 Yasuwe: 1073

buyapani bwatangaje ko bwabonye amato ane manini y’Uburusiya y’intambara agenda hafi y’ibirwa bya Honshu na Hokkaido yerekeza mu burengerazuba, bishoboka ko agiye Iburayi, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Amafoto yatangajwe na ministeri y’ingabo y’Ubuyapani yerekana ibimeze nk’imodoka z’intambara ziri kuri ayo mato.

Abajijwe niba ayo mata yaba yerekeje muri Ukraine, umuvugizi wa minisitiri y’ingabo yagize ati: "birashoboka".

Inama y’umutekano ya ONU iraterana kuwa kane

Inama yihutirwa y’akanama gashinzwe umutekano muri ONU/UN biteganyjwe ko iterana none kuwa kane mu kwiga ku cyago kirimo kugariza abantu mu ntambara ya Ukraine.

Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ireland, Norvege na Albania nibyo byasabye iyi nama, nk’uko amakuru ava mu badiplomate abivuga, nyuma y’ibikorwa byo gukomeza kurasa ahantu hatuye abasivile mu minsi ya vuba.

Amerika, Ubwongerza n’Ubufaransa ni ibinyamuryango bihoraho by’aka aka kanama hamwe n’Uburusiya n’Ubusinwa. Uburusiya nibwo ubu bukuriye aka kanama muri uku kwezi - bivuze ko imyanzuro imwe n’imwe yagiye igorana.

Biravugwa ko harimo kubaho ibiganiro byo gushyiraho uburyo Perezida Volodymyr Zelensky yahabwa ijambo mu nama rusange ya ONU - iba irimo ibihugu byose biyigize.

Moscow iramagana Biden wise Putin ’umunyabyaha by’intambara’

Uburusiya bwavuze ko amagambo ya Perezida Biden ari "imvugo itababarirwa", nyuma y’uko yise Perezida Vladimir Putin umunyabyaha by’intambara.

Biden yavuze atyo kuwa gatatu asubiza umunyamakuru wari umubajije niba yakwita Putin umunyabyaha by’intambara maze nawe arabishimangira.

Ni ubwa mbere Biden yari akoresheje imvugo nk’iyi mu kwamagana Perezida Putin, kandi nyuma ibiro bye White House byavuze ko ibyo "byari bimuvuye ku mutima".

Kremlin, ibiro bya perezida w’Uburusiya, yatangaje ko ayo magambo ari "imvugo itababarirwa", nk’uko umuvugizi Dmitry Peskov yabitangarije ibiro ntaramakuru bya leta Tass.

Yagize ati: "Tubona ko imvugo nk’iriya idashobora kwihanganirwa kandi itababarirwa ku ruhande rw’umukuru w’igihugu, ufite bombe zishe ibihumbi amagana by’abaturage b’abasivile ahatandukanye ku isi."

Ni hehe Uburusiya bwateye kuwa gatatu?

Abasesenguzi bo mu kigo Institute for the Study of War bavuga ko ingabo z’Uburusiya zikomeje kugorwa no gufata ahandi hantu muri Ukraine.

Raporo yabo ivuga ko abasirikare bateye "bugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo gutsindwa bya hato na hato", bakomoza ku rupfu ruvugwa rw’umujenerari wa kane w’Uburusiya.

Ingabo za ’reserve’ zivuye muri Armenia na Ossetia y’Epfo - agace kafashwe n’Uburusiya mu 2008 kambuwe Georgia - bari koherezwa ku rugamba muri Ukraine, nk’uko abo basesenguzi babivuga.

Hagati aho, abasirikare ba Ukraine bashoboye gusubiza inyuma ibitero byinshi by’abarusiya mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kyiv kuwa gatatu. Nta bitero byakozwe ku majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’uyu mujyi.

Ku mujyi wa Mariupol ariko ubushobozi bwo gukomeza kwirwanaho buri gushirana ingabo za Ukraine.

Kurasa ku mujyi wa Kharkiv byakomeje. Uyu mujyi ushobora kutamanika intwaro mu gihe cyose abarusiya batarawugota, ibisa n’ibyabananiye kugeza ubu, nk’uko aba basesenguzi babivuga.

Amato y’intambara nayo yarashe mu gace ka Odesa mu majyepfo, nubwo aba basesenguzi bavuga ko ingabo zirwanira mu mazi z’Uburusiya zitakwishora mu gitero ku butaka zitarabona ubundi bufasha.

Amerika iraburira Uburusiya ku ntwaro z’ubumara ku bantu

Amerika iravuga ko yaburiye Uburusiya ku "ngaruka n’ibyava mu cyemezo icyo ari cyo cyose cy’Uburusiya cyo gukoresha intwaro z’ubumara ku bantu (biological weapons) muri Ukraine".

Umujyanama wa Perezida Biden mu by’umutekano Jake Sullivan yavuganye kuri telephone kuwa gatatu n’umunyamabanga w’Inama nkuru y’umutekano mu Burusiya, General Nikolay Patrushev.

White House ivuga ko ari yo yasabye ko habaho iki kiganiro, cya mbere cya dipolomasi yo hejuru hagati ya Moscow na Washington kuva mu kwezi kwa kabiri ubwo Anthony Blinken yavugana kuri telephone na mugenzi we Sergei Lavrov.

Ibi bihugu byombi bishinjanya kubika no kwitegura gukoresha bene ziriya ntwaro mu ntambara muri Ukraine.

General Patrushev ni umwe mu bantu batatu ba hafi cyane ya Putin wakoranye nawe kuva mu myaka ya za 1970.

’Mayor’ yarekuwe mu ihererekanywa ry’imfungwa - Ukraine

Umukuru w’umujyi wa Melitopol biheruka kuvugwa ko yashimuswe n’ingabo z’abarusiya mu minsi itanu ishize, yarekuwe nyuma y’uko Ukraine yemeye kumutangaho abasirikare batanu b’Uburusiya bari imfungwa z’intambara.

Ibi byatangajwe n’umukozi mukuru mu biro bya perezida wa Ukraine.

Gufatwa kwa Ivan Federov - umukuru w’umwe mu mijyi ya mbere yafashwe n’Uburusiya - kwatumye Perezida Zelensky ashinja Uburusiya gutangiza "ibikorwa bishya by’iterabwoba".

Abasirikare b’Uburusiya baguranywe uyu mutegetsi bose bavutse hagati ya 2002 - 03, bibagira "abana mu by’ukuri", nk’uko uyu mukozi wa Zelensky witwa Darya Zarivnaya yabitangaje.

Uburusiya ntacyo bwatangaje kuri ibi bivugwa na Ukraine.

Kare kuwa gatatu, abandi bakozi mu biro bya Zelensky bari batangaje ko Federov yarekuwe nyuma ya "operation", ariko ntibari bavuze ibirenzeho.

BBC