Print

Uganda:Umugeni yapfuye abura icyumweru kimwe ngo akore ubukwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 17 March 2022 Yasuwe: 1576

Damitat yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye hafi ya Entebbe muri Uganda, yapfuye habura icyumweru kimwe ngo akore ubukwe.

Kuteesa yiteguraga kurushinga mu cyumweru gitaha n’umukunzi we Rabbie Kays Kitibwa ndetse hari hashize imins mike amwambitse impeta ya fiyansaye.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Mywed Ug, bavugako uyu mugeni yitabye Imana arikumwe n’abakobwa babiri bagombaga kuzamwambarira mubukwe bwe Prisca Nalugo na Nampijja Rina baguye mu mpanuka iteye ubwoba ku cyumweru, tariki ya 13 Werurwe, ubwo bari batashye bava mu bukwe bw’inshuti yabo i Entebbe.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu babibonye, ​​Mawerere Joshua, imodoka yataye umurongo iribirandura ihinduka ubushwangi kuburyo abarimo bitari kuborohera kurokoka.

Damitat na Rabbie Kays biteguraga kurushinga


Comments

UWINEZA JEANETTE +250786001754 17 March 2022

sorry bihangane IMANA YATUREMYE ITWIKE satani na abadayimoni bateje iyi mpanuka
bakongorwe namaraso ya YESU CHRISO WADUPFIRIYE KUMUSARABA IGOLOGOTA
NGO IGIHE NKIKI TUZATABARYE .satani akongoke nibisigisigi bishirire bishire burundu.