Print

Yasambanyije umwana we w’imyaka 6 kuko umugore we yanze ko batera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2022 Yasuwe: 1203

Polisi yo muri Leta ya Lagos yo muri Nigeria yataye muri yombi umugabo w’imyaka 46 witwa Jimoh Rafiu azira gusambanya umukobwa we w’imyaka 6 yitwaje ko umugore we yanze kuryamana nawe.

Ikinyamakuru Sahara Reporters kivuga ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma y’uko umukobwa we amenyesheje Umuryango urengera abana n’abatagira epfo na ruguru ko yasambanyijwe na se umubyara inshuro nyinshi.

Nk’uko nyina w’uwahohotewe abitangaza ngo se yakundaga kwambika ubusa uyu mwana kandi igihe cyose yagarukaga avuye ku kazi yamubazaga impamvu yabikoraga akavuga ko ari ukubera ko yari afite ubushyuhe bwinshi.

Icyakora, nyuma yo kuvuga ko ababara mu nda yo hasi no mu gitsina mu gihe yarimo kwuhagirwa, uwahohotewe yabajijwe na nyina ikiri kumutera uburibwe hanyuma amubwira byose uko byagenze.

Hagati aho, se w’uyu mwana yemeye ko yakoze icyo cyaha hanyuma asezeranya umugore we kutazabyongera.

Icyakora, nyuma y’iminsi, uyu mukobwa muto ntiyari agishoboye kwihanganira ububabare bwo mu nda yo hasi yaterwaga no gusambanywa na se, ibintu byatumye nyina abimenyesha kuri sitasiyo ya polisi ya Idimu,hanyuma Jimoh atabwa muri yombi kuwa 24 Gashyantare.

Jimoh yemeye icyaha ariko avuga ko yabitewe nuko umugore we yanze ko baryamana ndetse n’inzoga nyinshi yitwa Ogogoro yanyoye.