Print

Ihere ijisho uburanga bw’umunya Pologne wegukanye ikamba rya Miss World 2021[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 March 2022 Yasuwe: 1310

Umukobwa wari waserukiye igihugu cya Polonye ,Karolina Bielawska ufite impamyabumenyi y’ikirenga muri Management ( Master’s Degree in Management) yegukanye ikamba rya Miss World 2021, ryaraye ritangiwe muri Porto Rico.

Karolina Biewleska yegukanye ikamba rya Miss World ryatangwaga ku nshuro ya 70, mu gihe Shree Saini ukomoka muri Amerika yabaye Igisonga cya mbere naho Olivia Yace ukomoka muri Côte d’Ivoire aba Igisonga cya kabiri.


Muri Gashyantare 2022 nibwo hatangajwe urutonde rw’abakobwa 40 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma. Ni nabo basabwe gusubira muri Puerto Rico ahaberaga iri rushanwa.

View this post on Instagram

A post shared by Miss World (@missworld)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Werurwe 2022 nibwo habaye ibirori byo gutora Miss World ikamba ryatangwaga ku nshuro ya 70.

Muri iri rushanwa u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 ariko ntabwo yigeze ahirwa kuko atabashije kwinjira muri 40 basubiye muri Puerto Rico.