Print

Volleyball: FRVB yaciwe akayabo kubera Abanya Brazil bakiniye u Rwanda badafite ibyangombwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2022 Yasuwe: 778

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe amande y’amafaranga 120,000 y’Ubusuwisi (agera kuri miliyoni 129 mu mafaranga y’u Rwanda) kubera gukinisha abakinnyi batabyemerewe, nkuko bikubiye mu mwanzuro w’akanama k’imyitwarire k’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego rw’isi (FIVB).

Ni ibihano byatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yifashishije Abanya-Brazil badafite ibyangombwa bibemerera gukina nk’Abanyarwanda mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2021 cyakiniwe i Kigali.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama 2021, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021 mu matsinda.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa ndetse ruhagarikwa by’agateganyo n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB).

Kuva ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa cyenda mu 2021, ubwo bahagarikwaga by’agateganyo, abo bakinnyi bafatiwe icyemezo cyo guhagarikwa gukina mu gihe cy’amezi 10.

Kuva ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa cyenda 2021, FRVB yanahagaritswe mu bikorwa byose by’umukino wa volleyball mu gihe cy’amezi atandatu kubera "kurenga ku mategeko y’imyitwarire" - igihano kirangirana n’uku kwezi kwa gatatu.

Ishobora kujuririra iki cyemezo mu kanama k’ubujurire ka FIVB.

Ikinishwa ry’abo bakinnyi ryavuyemo gufungwa kwa Visi Perezida wa FRVB Bagirishya Jean de Dieu, umenyerewe ku izina rya ’Jado Castar’.

Ku wa 13 Ukwakira 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ igifungo cy’imyaka ibiri kubera uruhare yagize mu makosa yatumye u Rwanda ruzererwa mu irushanwa. Gusa iki gihano cyaje kugabanywa mu bujurire, kigirwa amezi umunani.

Akanama k’imyitwarire ka FIVB kavuga ko gashobora kongera gufungura iyi dosiye mu gihe abo bakinnyi cyangwa ishyirahamwe ry’u Rwanda rya volleyball baba badakurikije ibiteganywa n’ibyo bihano.