Print

U Rwanda rwagaragaje ibikiri gukoma mu nkokora umubano warwo na Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2022 Yasuwe: 869

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko nubwo umubano w’u Rwanda na Uganda uri kugenda umera neza,hari abagishaka guhungabanya umutekano warwo ariyo mpamvu kumvikana 100% bitaragerwaho.

Kuri uyu wa Gatatu, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba,yasoje uruzinduko rw’iminsi 3 yagiriraga mu Rwanda ndetse yemeza ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byari byiza cyane kuko baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse kuri Twitter ko hari ibibazo bigitegereje gukemuka na nyuma y’uru ruzinduko rwa kabiri.

Ati "Hari abantu bazwi bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagikorera muri Uganda. Nanone hari icengezamatwara ry’urwango rikomeje mu bitangazamakuru rikorwa n’abantu bari muri Uganda nka Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere, Sula Nuwamanya, Gerald Tindifa, Robert Higiro, Asiimwe Kanamugire, n’abandi.

Yakomeje ati "Dutegereje twihanganye icyemezo cy’ubuyobozi bwa Uganda kuri ibi bikorwa bitararangira."

U Rwanda rujya guhagarika umubano na Uganda rwagaragaje ko hari abashaka guhungabanya umutekano warwo bari ku butaka bwa Uganda ndetse ibafasha none u Rwanda rwongeye kugaragaza ko batarahagarika ibikorwa byabo.

Avuga ku ruzinduko rwa Lt. Gen. Muhoozi, Minisitiri w’Intebe,Dr.Ngirente Edouard yabwiye Abanyamakuru ko hakiri ibyo gukora kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ushinge imizi cyane ko ngo imigenderanire hagati y’ibihugu itakunda mu munsi umwe.

Yagize ati "Ndagira ngo twumve ko ububanyi n’amahanga ari urugendo, gusubiza ku murongo umubano ni ibitu bitinda, bigira intambwe nyinshi. Iyo havutse ibibazo abantu baganiraho, mugenda mubiganira mukagira ibyo muvana mu nzira, mukagira ibyo mukuraho mu minsi ikurikiyeho, ntabwo ari ibintu birangira umunsi umwe."

"Iyo habayeho gufunga umupaka ku mpamvu iyi n’iyi, ku mupaka wa Gatuna hari impamvu zihariye murabizi, ariko imipaka isigaye hari ku mpamvu za COVID, iyo ufunguye imipaka hari ibindi mugenda muganira."

Icyakora,yaba u Rwanda na Uganda bemeza ko ibiganiro bigeze ahashimishije ndetse ko hasigaye ibintu bike byo kuganirwaho.