Jennifer Lopez umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umukunzi we Ben Affleck uzwi cyane mu ruhando rwa Cinema bongeye kugaragara bahuje urugwiro mu muhanda wa New York aho basazwe n’amarangamutima bagasomana kumugaragaro.
Aba bombi bakoze ibi nyuma y’iminsi myinshi batagaragara barikumwe. Jennifer na Ben Affleck bakaba bongeye kugaragaza urwo bakundana mu ruhame.
Umuhanzikazi Jennifer Lopez uzwi nka J-Lo w’imyaka 52 ukora umuziki abifatanya no gukina filime,amafoto ye n’umukunzi we Ben Affleck w’imyaka 49, abagaragaza bishimanye mu muhanda i New York aho basomaniye akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga,aho abenshi bavuze ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye kuburyo batakibasha kubihisha.
Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko Jennifer Lopez na Ben Affleck bafitanye amateka y’urukundo atangaje dore ko iyi ari inshuro ya kabiri bakundanye kuko bakundanye bwa mbere mu 2000 batandukana mu 2004. Bongeye gusubirana mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.
People Magazine kandi ivuga ko iyi couple atari ubwa mbere yasomanira ku mugaragaro kuko bakunze gufotorwa inshuro nyinshi basomanira imbere y’imbaga.
Mu muafoto akurikira irebere Jennifer Lopez n’umukunzi we Ben Affleck basomanira mu muhanda i New York: