Print

Perezida Ndayishimiye yakiriye Karidinali Antoine Kambanda wasuye u Burundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2022 Yasuwe: 1479

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yakiriye Karidinali Antoine Kambanda , Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu ruzinduko muri iki Gihugu aho yaherekejwe na Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi ya Butare.

Amakuru aravuga ko yu Karidinali yasuye u Burundi mu nama nkuru y’Abepisikopi bo mu Rwanda no mu Burundi.

Perezida Ndayishimiye n’Umufasha we bakiriye Karidinali Kambanda ndetse bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe.

Perezida Ndayishimiye yakiriye Musenyeri Kambanda nyuma y’iminsi 2 gusa yakiriye intumwa za Perezida Kagame zari ziyobowe na Maj Gen Albert Murasira.


Comments

p pierrot 18 March 2022

Hamwe muti: yakiriye Cardinal Kambanda. Ahandi muti: yakiriye Musenyeri Kambanda. Dufate iki, tureke iki?