Print

Harmonize yatatse ibingwi by’umukunzi we mushya watumye Icyongereza cye cy’iyongera

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 March 2022 Yasuwe: 2020

Harmonize ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Tanzaniya no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, yagaragaje itandukaniro riri hagati y’umukunzi we mushya Brianna watumye icyongereza cye cyiyongera , ukomoka muri Australia n’umu Taliyanikazi Sarah Michelotti bahoze bakundana.

Harmonize, ukundana n’umunya-Ustraliya uzwi ku izina rya Brianna, yavuze ko kuva yamubona, yagize uruhare runini mu kumufasha kwiga neza icyongereza cye.

Yemeye ko icyongereza yari asanzwe agerageza kucyumva ariko kukivuga bikaba ingorabahizi, gusa ubu ngo imivugire ye igeze ku rwego rushimishije kubera iyi nkumi ikomoka muri Australia bari mu rukundo.

Muri Nzeri 2019 nibwo Harmonize yakoze ubukwe n’umuzungu kazi ukomoka mugihugu cy’Ubutaliyani witwa Salah, bwari ubukwe bw’agatangaza bwabereye muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Saalam.

Mumpera z’umwaka wa 2020 nibwo Harmonize yerekanye amafoto y’Umwana w’umukobwa avugako ari umwana amaze umwaka n’igice yaranze kwemera ko ari uwe, icyo gihe yavuzeko yapimishije DNA asanga koko ari we Se w’uyu mwana, aha niho hahise hamenyekana ko Salah yatandukanye na Harmonize kuko uyu mugabo yari amaze kwerura ko yabyaye ahandi mugihe hari umugore afitiye isezerano.

Salah yahise nawe atangaza ko atakiri kumwe na Harmonize ndetse asiba amafoto n’ibimuranga byose byamuhuzaga n’uyu muhanzi, Salah yahise anatangaza ko Harmonize atabyara ndetse ngo nibyo yatangaje ko afite umwana yari yaranze kwemera ataribyo, avugako icyo yemeza ari uko uyu mugabo atabyara ndetse afite n’ibimenyetso kuko baryamanye nk’umugore n’umugabo bashaka urubyaro bikanga bikagera naho bajya kwivuza kugeza igihe batangiye gushwanira bigatuma banatandukana.

Refe:standardmedia.com