Print

Charly na Nina bishimiwe bikomeye n’abitabiriye igitaramo cya ’Comedy Store’ cyabereye i Kampala

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 17 March 2022 Yasuwe: 1172

Aba bakobwa baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo zakunzwe kuva batangiye umuziki kugeza kuri ‘Lavender’ baheruka gusohora.

Ubwo bari bageze ku ndirimbo ‘Owooma’ bakoranye na Geosteady, yabasanze ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’umubare munini w’abantu ariko by’umwihariko cyari kirimo Abanyarwanda batari bake batuye cyangwa bakorera i Kampala.

Kwitabira ku bwinshi kw’Abanyarwanda si ibyavuye mu kirere gusa, ni uko nabo bari bakumbuye kubona umuhanzi uturuka mu Rwanda abataramira.

Imyaka yari ibaye itatu nta muhanzi wo mu Rwnada utaramira muri Uganda bitewe n’ibibazo by’imibanire mibi hagati y’ibihugu byombi.

Charly na Nina babaye abambere bataramiye mu gihugu cya Uganda nyuma y’imyaka itatu nta munyarwanda uhataramira

Geosteady yabafashije gususurutsa abari baraho mu ndirimbo bakoranye ’Owooma’

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi batandukanye

Charly na Nina bagaragarijwe urukundo n’urukumbuzi rwinshi nabitabiriye igitaramo