Print

Bwa mbere MINISANTE yavuze ku kibazo cy’abarwayi bavuga ko bandikirwa imiti na muganga ariko ntibayihabwe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 March 2022 Yasuwe: 1174

Hari bamwe mu baturage bafite ubwishingizi mu kwivuza, bavuga ko babangamiwe n’uko hari imwe mu miti bandikirwa na muganga ariko bajya muri farumasi ntibayihabwe kuko ngo itishingiwe, bagahabwa iyo bijya gukora kimwe ariko itari ku rwego rumwe.

Gusa minisiteri y’ubuzima yo yavuze ko ibyo bidakwiye kuko ngo ari ukubangamira ireme ry’ubuvuzi.

Abaturage bagaragaza izi mpungenge ubasanga mu bigo by’ubuvuzi yaba ibya leta n’ibyigenga.

Iyo bamaze gusuzumwa indwara, umuganga abandikira imiti bitewe n’ibyo yabonye noneho bakajya kuyishaka muri farumasi, gusa bavuga ko batishimira serivisi bahererwa muri izo farumasi.

Uwitwa Prof Tombola Gustave yagize ati "Muganga akareba indwara urwaye akakwandikira umuti ujyanye niyo ndwara, wagera aho bagomba kuwuguha ugasanga nturi ku rutonde rw’ubwishingizi, ugasubira kwa muganga bakaguha undi wowe murwayi, tuvuge nk’uko ntuye ku Gisozi nkaba mvuye Legacy cyangwa ibindi bitaro biri kure, ku Gisozi niho hari pharmacy bakambwira ngo uwo muti ni ukuwishyura 100%."

Mutesi Solange we yagize ati "Nkoresha ubwishgingizi bwa mutuelle iyo ugiye kwa muganga hari igihe bakwandikira umuti kubera uburwayi bagusanganye, wajya kuwugura muri farumasi ugasanga urahenze cyane bakakubwira ngo hari undi uri munsi yawo uri ku bushobozi buhwanye na mutuelle cyangwa ubushobozi ufite"

Bamwe mu bakora izo farumasi bize iby’imiti nabo basanga iyi ari imbogamizi ikomeye kuko umuti muganga yandikiye umurwayi, ariwo uba ufite ubushobozi bwo gukiza umurwayi.

Iyo umurwayi ahageze bagasanga umuti yandikiwe utishingiwe bamusaba kuwigurira cyangwa bakamuha undi uri munsi yawo bisa nkaho bikora kimwe.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB, Rugemanshuro Regis avuga ko kuba ikigega cy’ubwishingizi bw’indwara kitaragira ubushobozi aribyo bituma haboneka iki kibazo.

"Umuti muganga yanditse hari generique yawo nawo uvura, si uko wawundi bamuhaye utavura ahubwo mu kuzirikana ubushobozi bw’ikigega no kugira ngo ibihari bigere kuri bose, ushobora gusanga uwo banditse urenzeho gato ariko nta tandukaniro ariko wajya ku biciro ugasanga ukubye kabiri ariko bikora kimwe. Gusa uko ubushobozi buzajya bwiyongera uko ibihe biza tuzajya twongera urwego rw’imiti ariko hariho imiti itandukanye ariko ivura kimwe."

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y’ubuzima, Mumararungu Angelina we avuga ko bidakwiye ko umurwayi yandikirwa imiti na muganga ngo ntayihabwe kuko byaba ari ukudindiza ireme ry’ubuvuzi.

"Muganga uko aba yasuzumye indwara n’umuti uyivura iyo miti iba ikwiriye, twe tugasaba ahubwo ko iyo miti umuganga yamuhaye aba akwiriye kuyikoresha uko imeze, aba anafite uburenganzira bwo kubaza ngo iyi ko itabonetse kandi twaratanze ubwisungane twagira ngo tunasabe niba ahari aho umurwayi yandikirwa umuti ntawubone birakemurwa, nkatwe minisante dushinzwe ubuvuzi ntabwo twavuga ngo abarwayi ba mutuelle nibaza kwivuza ntibabona imiti kubera idahari, cyangwa ihenze ubwo tuba tutari kubaka ireme ry’ubuvuzi rya nyaryo."

Kugeza ubu mu Rwanda hari abaturage basaga miliyoni 12,5, muri bo 85,1% batanze ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de sante, mu gihe abasaga ibihumbi 600 aribo bafite ubundi bwishingizi bw’indwara.

Bivuze ko hari abagera hafi kuri 15% badafite ubwishingizi bw’indwara.

Refe:RBA


Comments

18 March 2022

Mitiel ireme ryubuvuzi yararyishe cyane!
Muzakore igenzura mureke imiti baba banze kwishyura ngontabwo irikurutondo rwiyo igomba kwishyura,kandi wayandikiwe namuganga wemewe naleta,uwakwereka ibizamin yanga kwishyura,
Bahombeje amavuriro nukuri?ikibicyabokandi bigize abavuzi!ibaze umuntu size comptabilité ugasanga aravugguruza muganga nukuri?