Print

Umuhanzi Yverry yatereye ivi umukobwa bitegura kurushinga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2022 Yasuwe: 974

Umuhanzi Rugamba Yves uzwi nka Yverry yateye ivi,yambika impeta umukunzi we Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah amusaba ko yamubera umufasha undi arabyemera.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022 aho uyu muhanzi yahamije urwo akunda Uwase Vanessa wamwemereye ko bazabana akaramata.

Guhera mu 2020 ni bwo amakuru yatangiye kuvugwa ko Yverry akundana n’uyu mukobwa.Urukundo rwabo rwakomeje gukura umunsi ku wundi, kugeza ubwo tariki 14 Gashyantare 2020 ubwo uyu muhanzi yamurikaga album ye ya mbere Uwase yagaragaye yagiye gushyigikira umukunzi we.

Muri Kanama 2019 ni bwo Yverry na Vanessa bahishuye ko bari mu rukundo, ibi bakaba barabigaragarije ku mbuga nkoranyambaga aho bateranye imitoma. Byari bisembuwe n’ifoto Yverry yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa. Amakuru avuga ko urukundo rwabo rwatangiye mu ntangiriro za 2019, bisobanuye ko rumaze imyaka 3.

Nyuma y’ibyumweru bike cyane, Uwase yatunguye Yverry amukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yagize muri Werurwe 2020.

Kuva ubwo urukundo rwabo rwarushijeho gukura kugeza ubwo biyemeje kurushinga ndetse babyemeranyaho kuri uyu wa 17 Werurwe 2022.