Print

Ibikorwa by’indashyikirwa 5 wakwibukira kuri Miss Ingabire Grace ugiye gutanga ikamba

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 March 2022 Yasuwe: 875

Umukobwa umwe ni we uzegukana ikamba, abandi 18 basigaye bavemo ibisonga bye bibiri, uwegukana ikamba ry’ufite umushinga mwiza [Most Innovative Project], Nyampinga w’umurage (Miss Heritage), Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity), Miss Photogenic (Umukobwa uberwa n’amafoto), Talent Winner (Umukobwa wagaragaje impano yihariye) n’umukobwa wahize abandi mu gukora siporo (Sports Winners).

Mis Ingabire yambitswe ikamba mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari gikomeje guca ibintu hirya no hino ku Isi, byatumye yambikwa ikamba mu muhezo wa benshi.

Akimara gutorwa yariyitiriwe ku mbuga nkoranyambaga karahava! Benshi bafungura konti ku mbuga nkoranyambaga mu mazina ye. Igihe kiragera Miss Rwanda itangaza ize bwite.


Mu gihe cy’umwaka umwe amaranye ikamba, yakoze ibikorwa bitandukanye anagaragara mu bindi yabaga yatumiwemo. Ndetse, ni we waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World n’ubwo atabashije kuboneka mu bakobwa 40 bavuyemo Miss World 2021 [Yegukanwe n’umunya-Pologne Karolina].

Uyu mukobwa yakuranye inzozi zo kuba umubyinnyi, n’inyota yo kugira uruhare mu iterambere rihanzwe amaso ry’u Rwanda. Yakoze ibikorwa bitandukanye, birimo umushinga ’Ikiringo’ ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali, ufite intego yo kubungabunga umuco w’u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw’umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama.

UMURYANGO wabakusanyije ibikorwa bitanu (5) byakozwe n’uyu mukobwa, mu gihe cy’umwaka amaranye ikamba rya Miss Rwanda.

1. Miss Ingabire Grace yatangije gahunda yo gushinga ’Club’ mu bigo by’amashuri:

Muri Gicurasi 2021, Uyu mukobwa yatangiye gusura ibigo by’amashuri muri gahunda yiswe ‘Ndashoboye’, atangiza amahuriro atandukanye mu cyiswe "Exploration Club."

Yatangiye iyi gahunda ahereye mu kigo cy’amashuri cya Mater Dei giherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Icyo gihe yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri batandukanye biga mu myaka itandukanye, abasobanurira uko wamenya impano yawe ukayiteza imbere.

Yavuze ko ‘Exploration Club’ azashinga mu bigo bitandukanye zigamije gufasha mu kongera ubumenyi n’amakuru mu kumenya ibibazo umuryango mugari uhura nabyo, no gushaka ibisubizo byabo mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kirekire.

Yigishije abanyeshuri b’abakobwa uko wamenya impano yawe ukanayifumbirira, kumenya no guha umwanya inzozi zawe, kumenya icyo wifuza kugeraho cya nyacyo, icyo wiyumvamo mu muryango mugari n’ibindi byinshi nkenerwa mu buzima bufite intego ihamye.

Yagaragaje ko ‘Exploration Club’ zizanafasha mu kuganira ku ngingo nyinshi zitandukanye, ari nako ubwonko bufunguka. Uyu mukobwa yavuze ko izi ‘Clubs’ zizaba intangiriro yo kugira ubumenyi ku bintu bisanzwe ‘duhura nabyo’.

Ati “Tuzagira imbaraga n’umurava wo kugera ku bisubizo, no kuziba icyuho mu muryango mugari.”

Iki gikorwa yagikomereje mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Maranyundo (Maranyundo Girls School), ku wa 17 Gicurasi 2021.

Yahishuriye aba banyeshuri uburyo yakuze akunda kubyina, byanatumye ashaka gukuza impano ye akaba ari naryo somo yiga muri Kaminuza.

Anavuga ko yatangiye umushinga we wo guteza imbere kubyina, nk’imwe mu nyigisho yakwifashishwa mu masomo asanzwe.

2. Yasuye abahoze ari abasirikare basigiwe ubumuga n’urugamba rwo kubohora igihugu, abaha insimburangingo n’inyunganirangingo:

Ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, Miss Ingabire Grace yagiye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, afatanyije n’Ikigo Gatagara HVP basuye abahoze ari abasirikare basigiwe ubumuga n’urugamba rwo kubohora igihugu.

Miss Ingabire yavuze ko ubwo yasuraga ikigo HVP Gatagara ku cyicaro gikuru, yaganiriye nabo ku bijyanye no kwita ku buzima bw’abafite ubumuga, cyane cyane abamugariye ku rugamba, biyemeza gufatanya.

Avuga ko habura iminsi micye ngo hizihizwe Kwibohora ku nshuro ya 27 yashatse kubasura, ariko akomwa mu nkokora na Covid-19.

Mu bikoresho byatanzwe harimo insimburangingo, inyunganirangingo, amagare yifashishwa n’ababana n’ubumuga, n’ibindi bitandukanye.

Ingabire yavuze ko iki gikorwa yagitekereje nk’urubyiruko, ariko nanone nka Nyampinga w’u Rwanda, agomba kumenya amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Ibi bikoresho twazanye hano ku bufatanye na HVP Gatagara, ni ikimenyetso cy’uko duha kandi tuzi neza ko muri ab’agaciro mu buzima bwacu”.

Yashimye abamugariye ku rugamba, ndetse n’ingabo z’igihugu muri rusange kuba barabohoye u Rwanda.

Brig. General Peter John Bagabo, Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), yashimye Miss Rwanda 2021 na bagenzi be bamubanjirije, bagiye basura abamugariye ku rugamba n’inkunga yabateye.

Ati "Reka ntangire nshimira Miss Rwanda 2021 wagize igitekerezo na bagenzi be bamubanjirije, kuba yaje kubasura atari no kubasura gusa, ndetse atari no kudusura gusa, hari n’inkunga yaje kudutera."

Yashimye kandi ubuyobozi bwa Gatagara basanzwe bakorana, mu kubafasha kubona insimburangingo n’inyunganirangingo.

Yabwiye abamugariye ku rugamba ko urugamba rwo kwibohora rugikomeje, abasaba gukomeza kurugiramo uruhare nk’uko bitangiye Igihugu. Brig. Gen. Bagabo ati "...Ubumuga ugira urwanirira Igihugu cyawe aba ari ishema."

3. Miss Ingabire yatanze ingurube kuri Koperative z’abajyanama b’ubuzima i Rwamagana:

Ku wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, Miss Ingabire Grace afatanyije n’ikigo Africa Improved Food (AIF), batanze ingurube esheshatu kuri Koperative z’abajyanama b’ubuzima bo muri Rwamagana.

Uyu mushinga uzagezwa mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, ugamije gufasha abajyanama b’ubuzima bibumbiye muri Koperative, kwiteza imbere.

View this post on Instagram

A post shared by Miss Rwanda 2021 (@missgraceingabire11_)

Ingabire yatanze ingurube esheshatu kuri Koperative z’abajyanama b’ubuzima: Irembo ry’Ubukire-Avega Cooperative, Ubuzima bugana aheza-Rubona Cooperative ndetse na Umusingi-Gahengeli Cooperative.

Izi koperative zahawe ingurube, zimaze imyaka irenga umunani bari muri ubu bworozi. Ingurube ni itungo ryororoka, kandi ridasaba ibintu byinshi cyane, kandi ritanga umusaruro mu gihe gito.

MISS INGABIRE GRACE YATANZE INGURUBE KU BAJYANAMA B’UBUZIMA B’I RWAMAGANA

">

Abahawe izi ngurube, banahabwe ibiryo byazo, imiti yazo, abavuzi ndetse n’umukozi uzitaho. Mu bushakashatsi bwakozwe, ingurube ibwagura hagati y’ibibwana 10 na 15.

Icyo gihe Ingabire Grace yavuze ko abajyanama b’ubuzima bafatiye runini Africa Improved Food kuko “bakora akazi gakomeye mu kudufasha kurwanya imirire mibi mu babyeyi, ndetse no mu bana.”

4. Yakoze ubukangurambaga bukangurira urubyiruko kwiga ururimi rw’amarenga:

Mu mpera za Nzeri 2021, Miss Ingabire Grace na Patriotism Rwanda bifatanyije n’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), mu gutangiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ni mu gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kwishimira intambwe yatewe n’ababana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva.”

Muri iki gikorwa, Miss Ingabire yashishikarije urubyiruko rugenzi rwe kwiga ururimi rw’amarenga, nk’intambwe ya mbere yo guha agaciro ababana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Avuga ko bizabafasha mu kumvikana nabo, kuko nabo baba bafite ibitekerezo byubaka igihugu n’abanyarwanda.

Miss Ingabire kandi yemeye gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, dore ko ariwe Miss Rwanda wa mbere witabiriye iki gikorwa.

Icyo gihe, umuyobozi ushinzwe ubuterankunga no kwamamaza ibikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko MTN yashyizeho uburyo bwo kwita ku bafite ubumuga no kutavuga, aho bashyizeho ikoranabuhanga riborohereza kubagana no gukoresha serivisi zabo.

Umuyobozi mukuru wa RNUD, Sam Munana yashimiye Miss Ingabire ndetse na Patriotism Rwanda bakoze iki gikorwa, anasaba uyu mukobwa kubaba hafi muri uru rugamba barimo, cyane cyane yigisha urubyiruko ko abafite ubumuga muri rusange nabo bakwiye uburenganzira nk’ubw’abandi.

5. Yakanguriye kwirinda Covid-19

Miss Ingabire Grace yifatanyije n’abandi mu bukangurambaga bwo gushishikariza Abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Covid-19.

View this post on Instagram

A post shared by Miss Rwanda 2021 (@missgraceingabire11_)

Amashusho yasohotse amugaragaza arimo aganira na Dr Sabin Nsanzimana wahoze ayobora RBC [Ubu ayobora ibitaro bya Kaminuza bya Butare], amubaza ku cyakorwa kugira ngo ibikorwa by’imyidagaduro byongere kugaruka mu Rwanda nk’uko byahoze.

Miss Ingabire yanditse kuri konti ye ya Instagram icyo gihe avuga ko abantu nibashyira hamwe nta kabuza iki cyorezo kizatsindwa, ubuzima bukongera kugaruka nk’uko bwahoze.

Uyu mukobwa kandi yifatanyije n’abahanzi mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage bo mu Karere ka Rubavu kwitabira gufata inkingo za Covid-19.

Icyo gihe yari kumwe n’abahanzi barimo Alyn Sano, Patient Bizimana, Andy Bumuntu n’abandi.