Print

Miss Murebwayire Irene yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we utuye mu Buyapani [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 March 2022 Yasuwe: 1373

Murebwayire Irene waruri uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, unaherutse gutangiza filimi ye, yasezeranye mu mategeko n’umusore w’umunyarwanda utuye mu Buyapani.

Ku ya 27 Gashyantare 2022, nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi yakorewe n’urungano rwe mu birori bimenyerewe nka ‘Bridal shower’.

Murebwayire Irene wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda cyane cyane ubwo yitabiraga mu mwaka wa 2019, yasezeranye imbere y’amategeko na Eugene Ishimwe bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Eugene wegukanye Irene asanzwe atuye mu gihugu cyo ku mugabane wa Asia cy’u Buyapani, aba bombi bakaba barasezeranye imbere y’amategeko kuwa 17 Werurwe 2022 mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge.

Murebwayire yabwiye UMURYANGO ko ari mu myiteguro y’ubukwe bwe buzaba tariki 18 Werurwe 2022, icyakora nta yandi makuru yaba ay’ubukwe cyangwa ay’uyu musore bitegura kurushinga yigeze atangaza.

Murebwayire ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba.
Mu busanzwe, Murebwayire Irene yamamaye mu bikorwa bitandukanye birimo kumurika imideli nko muri Kigali Fashion Week, ni umwe kandi mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, hari mu mwaka wa 2019.

Ntiyaje ariko kuryegukana nyamara ntiyacika intege yitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar, atsindwa na Miss Uwihirwe Yasipi Cassimir waserukiye u Rwanda muri Nigeria.

Nyuma y’uko kandi ku myaka 7 yagaragaye muri filimi ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, yari aherutse mu mwaka wa 2021 gutangira gushyira hanze iyitwa ‘Kanyana’.