Print

Charly na Nina bashyizeho Miliyoni kubakobwa bazabasha kuririmba cyangwa bakabyina indirimbo yabo nshya

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 18 March 2022 Yasuwe: 483

Mu kiganiro bagiranye ni Igihe Nina yavuze ko ari igitekerezo bagize mu rwego rwo guteza imbere abana b’abakobwa cyangwa abagore muri rusange ariko basanzwe banakunda umuziki wabo.

Ati “Nk’abahanzikazi kandi bakuru, tuzi neza ubuzima barumuna bacu bari gucamo, si bose twafasha ariko abakunda umuziki wacu twifuje kugira icyo tubafasha n’iyo cyaba gito.”

Uyu mukobwa avuga ko nubwo amafaranga bagiye gutanga atari menshi cyane ariko batekereza ko abazayatsindira hari icyo azabamarira.

Ati “Urebye amafaranga ibihumbi 500Frw, 300Frw na 200Frw bazaba batsindiye si menshi rwose. Icyakora ku mwana w’umukobwa cyangwa umugore uzayabona dutekereza ko hari icyo yamufasha.”

Buri wese wifuza gutsindira aya mafaranga yasabwe kwifata amashusho y’umunota umwe ari kuririmba, kubyina cyangwa ibindi byose yaba akorera mu ndirimbo nshya ya Charly na Nina ‘Lavender’ akayashyira kuri Instagram ye agakora ‘Tag’ kuri konti yabo ya Instagram ari na ko akoresha Hashtag ya #Lavender1millionchallenge.

Batatu bazatsinda, uwa mbere azahabwa ibihumbi 500Frw, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 300Frw mu gihe uwa gatatu we azahabwa ibihumbi 200 Frw. Aya akazatangwa ku wa 1 Mata 2022.