Print

Nyina wa Burna Boy byamurenze asanga umuhungu we kurubyiniriro abyina muburyo butangaje

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 18 March 2022 Yasuwe: 1389

IbI Byabereye mu gitaramo Burna Boy yakoreye i Dublin muri Ireland.

Ubwo nyina wa Burna Boy yageraga kurubyiniro yizihiwe karahava abafana bose aba ariwe berekezaho amaso baramufana bishimiye uburyo ashyigikiye umuhungu we.

Ntabwo bitangaje kubona Mama Burna Boy abyina kuri stage igihe cyose umuhungu we aririmbye arabyina ariko kuriyi nshuro, byafashe indi ntera kuburyo yahavuye abafana bamaze kumuha akazina ka mama rockystar.

Uyu mubyeyi uri muzabukuru yari yambaye ipantaro y’umukara n’umupira w’umutuku, nubwo kubyina wabonaga bimugoye ariko abantu benshi bamwishimiye.

KANDA HANO UREBE KWIZIHIRWA K’UMUBYEYI WA BURNA BOY

https://www.instagram.com/tv/CbPFZgKFj96/?utm_source=ig_web_copy_link