Print

Umukinnyi wa Etoile de l’Est yatawe muri yombi ashinjwa ubujura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2022 Yasuwe: 2141

Rutahizamu wa Etoile de L’Est ’Okenge Lulu Kevin,arakekwaho icyaha cy’ubujura bwa Televiziyo y’umutoza we Banamwana Camarade bakoranye ahantu henshi.

Amakuru dukesha Radio 10 aravuga ko Okenge Lulu Kevin yaraye atawe muri yombi n’inzego z’umutekano,nyuma yo gufatirwa kuri Base mu karere ka Gakenke.

Umutoza wa Gicumbi FC,Banamwana Camarade yaje gutoza umukino bakinnye na Gorilla FC,asiga uyu musore mu rugo,nawe ahita aterura Televiziyo ya Flat screen ye arigendera.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wabanaga n’umutoza Camarade,yahisemo kumwiba mu rwego rwo kwiyishyura kuko ngo na Banamwana hari amafaranga yari amurimo.

Amakuru avuga ko bikimara kumenyekana ko yibye,Polisi yamutaye muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri station ya Police ya Gakenke.

Radio 10 ivuga ko umuvigizi wa RIB,Murangira B.Thierry yemeje ko uyu mukinnyi afungiye kuri Station ya RIB ya Byumba akekwaho icyaha cy’ubujura.

Okenge Lulu Kevin yanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports na Gicumbi FC aho yatojwe cyane na Camarade.