Iperereza ku mpanuka iteye ubwoba yabaye muri iki cyumweru mu burengerazuba Texas, ryagaragaje ko umwana w’imyaka 13 ariwe wari atwaye ikamyo yagonze indi modoka ya Van, ihitana abantu icyenda, barimo batandatu bagize ikipe ya golf ya kaminuza n’umutoza wabo .
Umusore ukiri muto utavuzwe amazina, n’umugabo bari kumwe muri iyo kamyo na we yarapfuye.
Ku wa kane, Visi Perezida w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano wo gutwara abantu, Bruce Landsberg yatangaje ko iyo kamyo yahitanye abantu yari itwawe n’umwana.
Yavuze ko ipine ry’iyi kamyo ry’ibumoso imbere,ryaturitse mbere biteza iyo mpanuka.
Iyo kamyo yataye umuhanda ijya mu wundi mbere yo kugongana n’indi modoka. Imodoka zombi zahise zishya.
Nubwo hatari hamenyekana umuvuduko izo modoka zombi zariho,Landsberg yavuze ko "bigaragara ko iyi ari impanuka yatewe n’umuvuduko ikabije."
Landsberg yavuze ko abashakashatsi bizeye gukura amakuru mu byuma bifata amajwi, nibiramuka ari bizima, kugira ngo basobanukirwe uko byagenze. Yavuze ko benshi muri iyo modoka batari bambaye umukandara kandi umwe yasohotse mu modoka.