Print

Perezida w’inzibacyuho wa Tchad yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2022 Yasuwe: 1460

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yaherekeje Umukuru w’Inama ya gisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Tchad, Gen. Mahamat Idriss Déby Itno, wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo nibwo Gen. Mahamat Idriss Déby Itno yageze mu Rwanda,nyuma aza guhura na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame yakiriye Gen. Mahamat muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byabaye mu muhezo.

Nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yavuze ko ’ibyo Abanyarwanda banyuzemo byerekanye ko ubwiyunge ari urugendo rugomba gukorwa ntawe uhejwe’, yizeza mugenzi we ko u Rwanda rwiteguye gusangira amasomo na Tchad muri iyi nzira y’ubwiyunge.

Ati "Amasezerano y’ubufatanye rusange ari businywe uyu munsi, ni amahirwe yo gukomeza kungurana no gusangira amasomo... Iki ni igihe kiboneye cyo kongera imbaraga mu mubano wacu no gushimangira ubufatanye mu ngeri zitandukanye twese twungukiramo".

Tchad iri guca mu bihe bikomeye byo kubaka ubukungu n’imibereho myiza nyuma y’igihe kirekire cy’amakimbirane. Iyi ni inzira u Rwanda rwanyuzemo ku buryo rufite byinshi byo kwigisha ibindi bihugu.

Perezida Kagame akaba yijeje Gen. Mahamat ubufatanye bwa hafi cyane n’igihugu cye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 ndetse n’ibibazo by’umutekano muke.

Ati "Twese tugomba guhuza imbaraga zacu tugahangana n’ibibazo rusange dufite, ku bw’ibyo, u Rwanda rwiteguye kugira ubufatanye bwa hafi cyane na Tchad".

Yashimiye Perezida Kagame uko yayoboye AU by’umwihariko mu guharanira ko habaho isoko rusange rya Afurika, gufungurira amarembo Abanyafurika bose bakaba bisanga mu Rwanda batabanje gusabwa kwishyura Viza. Yavuze ko Tchad na yo yatangiye iki gikorwa cyiza kandi Afurika yose igomba kubikurikiza.