Abanyarwanda benshi bategerezanyije amatsiko menshi kumenya umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubwenge ndetse n’umuco, uri bwambikwe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022.
Nkuko byari byatangajwe,hagombaga gutangazwa abakobwa 10 batorwamo Nyampinga ariko byahindutse baba 11 kuko hari abakobwa 2 banganyije amanota.
Mu bakomeje harimo Ruzindana Kelia [No 47] ufite amajwi menshi kurusha abandi. Amatora yafunzwe amaze kugira 58.345. Inyuma ye hari Keza Maolithia [No 27] wagize amajwi 55.742.
Abakobwa 11bakomeje:
Ruzindana Kelia [No 47]
2. Umuhoza Emma Pascaline [No 53]
3. Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42]
4. Muringa Jessica [No 37]
5. Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38]
6. Saro Amanda [No 48]
7. Uwimana Jeannette [No 68]
8. Uwimanzi Vanessa [No 70]
9. Kayumba Darina [No 25]
10. Keza Maolithia [No 27]
11. Nshuti Muheto Divine [No 44]