Print

Saido Ntibazonkiza ukunzwe muri Yanga SC yarongoye umugore wa kabiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2022 Yasuwe: 2351

NTIBAZONKIZA Saidi usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu cy’u burundi "Intamba mu rugamba" kuwa 19 Werurwe 2022 yakoze ubukwe n’umugore wa kabiri nkuko abyemerewe n’idini rye rya islam.

Uyu rutahizamu ukina mu ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania,aherutse guhagarika gahunda zose zo muri iyi kipe ajya gutegura ubu bukwe none byarangiye yibitseho umugore wa Kabiri.

Amategeko y’idini rya Islam yemerera umugabo kugira abagore kuva kuri umwe kugera kuri 4 igihe ashoboye kubatunga no kubaha ibyo bakeneye kandi bingana

Saido Ntibazonkiza kandi ntiyhamagawe mu ntamba mu rugamba zizakina na Bahrein hamwe na Libéria mu mikino ya gicuti

Uyu mugore wa kabiri wa Saido Ntibazonkiza akaba yitwa Uwera Samantha Samira.