Print

Minisitiri Gatabazi yasubije abamwibasiye bamuziza ko yagaragaje ko ashyigikiye NshutiMuheto Divine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2022 Yasuwe: 3532

Mbere y’uko hatangwa ikamba rya Miss Rwanda 2022,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yagaragaje ko ashyigikiye Nshuti Muheto Divine muri iri rushanwa.

Abamunenga babaye benshi bamubwira ko bidakwiriye nk’umuyobozi uri ku rwego rwa Minisitiri kugaragaza amarangamutima ye mu irushanwa nk’iri cyane ko ngo byayobya akanama nkemurampaka

Abinyujije kuri Twitter,Minisitiri Gatabazi yabasubije ko nta kibazo abona mu kuba yagaragaje ko ashyigikiye Miss Nshuti Divine Muheto, bijyanye no kuba amatora ya Miss Rwanda atari ay’inzego z’ibanze yemwe akaba ntaho ahuriye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu akuriye.

Uwitwa Karangwa Nshimiyimana Emile kuri Twitter yanditse ubutumwa ati " Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragaje ubufana kuri #Muheto abenshi babifata nabi kubera umwanya w’ubuyobozi ariho. Wowe se ubyumva ute ? Nange ndiwe nakirekura. She deserves more than this for sure! #MuhetoUriMwiza

Minisitiri Gatabazi yahise amusubiza ati "Ariko se igitangaza kirihehe. Ko atari amatora y’inzego z’ibanze kdi ntibibe mu nshingano za Minaloc, ikindi najye nkaba Umuntu. Where is problem."

Ubu butumwa bwaje bukurikira ubwo yanditse hataratangwa ikamba ati "Muheto niwe nshigikiye."

Umunyamakuru Oswakim wa Radio 10 niwe wa mbere wanenze Gatabazi agira ati “Ushobora kugira uruhare mu mwanzuro w’akanama nkemurampaka. Wibuke ko uri Minisitiri.”

Benshi bahise bakurikiraho banenga uyu Muminisitiri abandi bamushima ko nawe ari umuntu yavuze ibyo atekereza.

Umwe mu bakoresha Twitter yagize ati "Ariko kuba ari Minister ntibimubuza kuba umunyarwanda cyangwa umuntu ufite right nk’izanyu, cyeretse niba hari itegeko rimukumira, nabwiraga abashaka kumwikoma mwese n’abamwikomye. il a aussi droir d’éxprimé ses pensées."

Kuva Miss Rwanda 2022 yatangira,benshi bagaragaje amarangamutima kuri uyu mukobwa w’imyaka 19 ahanini bitewe n’uburanga bwe burangaza.

Miss Muheto Minisitiri Gatabazi yari ashyigikiye niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 asimbuye Ingabire Grace wari ufite iry’umwaka ushize.

Uretse Muheto,Minisitiri Gatabazi yashimiye cyane Uwimana Jeannette wari ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona witabiriye iri rushanwa ndetse akitwara neza.

Yagize ati "Uyu mukobwa yagaragaje ubudasa kandi ibyo agezeho ni intangiriro y’urugendo njya bukungu. Imbere he ni heza. Congratulations Jeannette."


Nshuti Muheto Divine wari ushyigikiwe na Minisitiri Gatabazi yegukanye ikamba