Print

FC Barcelona yahaye isomo rya ruhago Real Madrid yari imaze kuyizengereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2022 Yasuwe: 1003

Ikipe ya FC Barcelona ya Xavi yacecekesheje Santiago Bernabeu inyagira ibitego bine Real Madrid mu mukino wa mbere wa El Clasico wa mbere muri shampiyona.

Uko ibitego byagiye byisukiranya bikagera ubwo biba 4-0 byatumye abafana ba Real Madrid bari mu rugo baceceka baganzwa bikomeye n’abasaga 300 bari baherekeje Barcelona.

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Santiago Bernabeu ikiri kubakwa,watumye Real Madrid isubira mu mateka mabi yo kunyagirwa ibitego byinshi mu rugo na FC Barcelona ibintu byaherukaga igitozwa na Pep Guardiola.

Umugambi wa Xavi utoza Barcelona muri clasico ye ya mbere kwari ukugabanya umuvuduko wa Real Madrid iri kugana ku gikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Ntabwo umutoza gusa ariwe wakoze ibitangaza kuko n’abakinnyi bashya yaguriwe bitwaye neza cyane mu gushegeshha Real madrid.

Pierre Emerick Aubameyang yatsinze ibitego bibiri,yuzuza ibitego icyenda mu mikino 11 amaze gukinira iyi kipe. Ferran Torres nawe yababaje Madrid kuko yatsinze igitego anatanga imipira myiza.Ousmane Dembele usa nk’uwavutse ubwa kabiri nawe yigaragaje muri uyu mukino.

FC Barcelona yafunguye amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyatsinzwe na Pierre Emerick ubameyang ku mupira mwiza yahawe na Dembele bahoze bakinana muri Borussia Dortmund.

Dembele yafashe umupira yahawe na Gerard Pique acenga Nacho mbere yo kuwuhereza uyu mugenzi we bakinanye mu ikipe ya Dortmund Aubameyang watanze umupira n’umutwe Militao atsinda Thibaut Courtois.

Nyuma y’iminota umunani,FC Barcelona yashyizemo igitego cya kabiri ku mupira nanone watanzwe na Dembele kuri Koloneri usanga Ronald Araujo wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina arenga Militao na David Alaba bari bahagaze nabi atsinda n’umutwe.

Barcelona yari ku rwego rwo hejuru cyane,yahushije uburyo bukomeye ubwo Sergio Busquets yahaga umupira Ferran Torres nawe awuhereza Aubameyang atera ishoti rikomeye ryakuwemo na Courtois.

Amahirwe masa Real Madrid yabonye mu gice cya mbere ni ishoti rikomeye ryatewe na Fede Valverde ariko umunyezamu Marc Andre ter Stegen akuramo umupira ujya muri koloneri n’ubundi buryo bwiza cyane Vinicius yabonye ariruka asiga abakinnyi bose agiye gucenga umunyezamu Ter Stegen arigusha kugira ngo abone penaliti aho gutsinda igitego.Vinicius nabwo yari yateye imbere ishoti ariko rifatwa n’umunyezamu.

Kubura Benzema byatumye Madrid ikoresha Luka Modric na Fede Valverde mu gusatira ariko basimburana ariko bombi nta n’umwe washoboye guhungabanya Pique na Eric Garcia mu bwugarizi.

Carlo Ancelotti yakoze impinduka ebyiri mu ntangiriro z’igice cya kabiri azana Mariano Diaz na Eduardo Camavinga basimbuye Toni Kroos na Dani Carvajal ariko yahise atsindwa igitego nyuma y’iminota 2 igice cya kabiri gitangiye na rutahizamu Ferran Torres.

Ndetse byashobokaga kuba byabaye bine muri ako kanya gato kuko Ferran Torres mbere yo gutsinda icyo gitego, yabuze amahirwe yoroshye yo gutsinda igitego cya 3 mu masegonda make igice cya kabiri gitangiye ubwo yasigaranaga na Courtois amuroba nabi umupira uca ku ruhande.

Ku munota wa 52 byabaye ibitego 4 bya FC Barcelona ubwo Aubameyang yahabwaga umupira mwiza na Gavi aroba umunyezamu Courtois ariko umusifuzi yemeza ko Gavi yari yaraririye ariko VAR yasubiyemo amashusho yemeza igitego.

Byakabaye byabaye ibitego 5 ndetse na Aubameyang agatsinda 3 wenyine kuko hari umupira mwiza yahawe na Alba asigarana n’izamu ryonyine ateye umupira uca hanze.

FC Barcelona yihoreye neza kuri uyu mukeba wayo muri Espagne kuko yari imaze imikino 5 yikurikiranya iyitsinda.Xavi yabaye umutoza wa 3 wa FC Barcelona utsinze ibitego bisaga 4 Real Madrid mu mateka.

Pierre-Emerick Aubameyang ufite agahigo ko kuba umukinnyi utsinze Real Madrid igitego mu mikino 5 yose bahuye ndetse yanabaye umukinnyi wa mbere ugize uruhare mu bitego 3 mu mukino we wa mbere wa El Clasico.