Print

Ububiligi: Imodoka yihutaga yagonze abantu bari mu karasisi benshi bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2022 Yasuwe: 789

Abantu bagera kuri batandatu bapfuye nyuma y’uko imodoka yinjiye mu kivunge cy’abagiye gukora akarasisi mu majyaruguru y’Ububiligi.

Byabereye mu mujyi muto wa Strépy-Bracquegnies muri 50km mu majyepfo y’umurwa mukuru Bruxelles.

Imodoka ivuduka cyane yinjiye mu bantu babarirwa muri magana bariho bitegura gutangira akarasisi ko kumurika umuco ku cyumweru mu gitondo.

Abantu bagera kuri 40 bakomeretse kandi benshi bari barembye, nk’uko ukuriye uyu mujyi yabitangaje.

Jacques Gobert yagize ati: "Hari abantu hagati ya 150 na 200 bari bagiye mu karasisi maze imodoka ibaturuka inyuma ibahuranyamo igera muri 100m. Bikwiye gufatwa nk’icyago cyaguye ku gihugu."

Iperereza ku byabaye n’icyabiteye riracyakorwa, ariko polisi ivuga ko bishoboka ko ari igikorwa cy’iterabwoba.

Umuvugizi wa polisi Cristina Ianoco yabwiye BBC ati: "Ni igikorwa giteye ubwoba. Iyo modoka yagonze abantu igerageza no gukomeza ariko yahagaritswe vuba n’abapolisi.

"Uwari uyitwaye hamwe n’abandi bari bayirimo bafashwe." Gusa aba ntibatangajwe.

Polisi yahakanye amakuru yavuzwe na bimwe mu binyamakuru mu Bubiligi ko iyi modoka yagonze abo bantu ubwo yari ikurikiwe n’imodoka za polisi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ububiligi Annelies Verlinden yanditse kuri Twitter yihanganisha imiryango y’abapfuye n’inkomere kubera iyi modoka.

Ati: "Ibyari bigiye kuba ibirori bikomeye byahindutse akababaro".

Minisitiri w’intebe Alexander De Croo byari byitezwe ko asura aho byabereye ku cyumweru nimugoroba, yavuze ko ari "amakuru mabi cyane"

Ati: "Abantu bari bahujwe no kwishima batikuwe mu mutima."

Imihanda y’imijyi n’imihana yo mu Bubiligi ikunze kuberamo akarasisi mu gihe cy’igisibo. Ibyari bigiye kubera i Strépy-Bracquegnies bihuriramo abantu benshi bambaye mu buryo busekeje.

BBC