Print

Ubutumwa bwihariye bwa Miss Muheto Divine nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda2022

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 March 2022 Yasuwe: 960

Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka wa 2022 , Miss Nshuti Muheto Divine yatanze ubutumwa bw’ishimwe ku banyarwanda n’inshuti abavandimwe bamubaye hafi mu rugendo rutari rworoshye rwo gushaaka ikamba rya yampinga w’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri Chanel ya YouTube ya Miss Rwanda , kuri uyu munsi Miss Muheto Divine yashimiye abategura iri rushanwa avuga ko , bakoze guha abakobwa urubuga rwo kugaragarizaho ko bashoboye.

Yagize ati” Ndabashmira cyane uburyo mwambaye hafi , ikindi kintu cya kabiri mwarakoze kugirira ikizere , ndashimira inshuti n’umuryango mwambaye hafi ndashimira umuntu wese wangiriye ikizere yaba aruwo nzi cyangwa uwo ntanzi ndagushimira nawe .”

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa b’irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’abategura iri rushanwa agira ati “ Ikintu nabwira abafatanyabikorwa ba Miss Rwanda ;murabantu bakomeye muhindura ubuzima bwa benshi batandukanye , mwarakoze kuduha urubuga twe nk’abakobwa tugaragarizaho ko dushoboye , njywe nka Miss Rwanda n’abo twari turikumwe muri iri rushawa turabashimira cyane”.

Bimwe mu bihembo Miss Muheto yahawe nyuma yo kwegukana ikamba

Ibihembo Miss Nshuti Divine Muheto yahawe:

1.Yahawe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda.

2.Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

3.Yahawe Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

4.Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food. Ni mu rwego rwo gushimangira ubwiza bufite intego, aho umukobwa afasha mu guhindura sosiyete.

5.Azahabwa Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

6.Internet y’umwaka wose azahabwa na KOPA Telecom mu gihe cy’umwaka.

7.Gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon.

8.Gusigwa ibirungo by’ubwiza (Make up) bizakorwa na Celine d’Or mu gihe cy’umwaka wose.

9.Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

Mu kiganiro Muheto Divine yagiranye na IGIHE akimara gutorwa tariki 20 Werurwe 2022 a,yavuze ko yishimiye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda kuko ari ibintu yarose kuva cyera.

Ati “Ni ibintu bikomeye nari narifuje. Muri make ni ibyishimo mfite bivanze […] ndanyuzwe.”

Muheto wanegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi (Miss Popularity) yakomeje agira ati “Ibanga mu by’ukuri ni ugukora cyane ubundi ukiragiza Imana, byose ni ubuntu bw’Imana n’umugisha uzamo.”

Miss Muheto Divine yavuze ko kuva yatangira urugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yari afite icyizere giturutse ku kuba abantu benshi bari bamushyigikiye by’umwihariko ababyeyi be.

Ati “Igihe natangiriye urugendo nari mfite icyizere, icyizere nicyo cyatumye njya mu marushanwa.”

Nyirasenge wa Nshuti Divine Muheto yagize ati “Twanezerewe cyane kuko kugira ngo wegukane ikamba mu bana bangana kuriya ntabwo byoroshye. Ni ibintu by’igiciro cyane byasabye ubuhanga, ubwenge n’ubushishozi.”

Umushinga we ugamije gushishikariza urubyiruko kwiga kwizigama kuva mu buto, yawise ‘Igiceri Youth Program’. Ateganya kuwushyira mu bikorwa binyuze mu bukangurambaga azakorera mu bigo by’amashuri, akazanifashisha ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Muheto yatoranyijwe nk’uhiga abandi 19 uburanga, ubwenge n’umuco. Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.