Print

Ni gute wakwirinda kugira umutima uhagaze ugatangira kubaho neza kandi utuje?

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 21 March 2022 Yasuwe: 2134

1. Gerageza kwirinda ikintu kigutera guhangayika

Ibintu bishobora gutera guhangayika ni byinshi rimwe na rimwe hari ibitungurana ariko hari nibyo usanga abantu babigiramo uruhare bitewe no kubiha umwanya kandi bidakwiye ni byiza ko usobanukirwa ikintu kiguhangayikishije nikibigutera kugirango ubashe kwirinda ko bizongera kubaho no gusobanukirwa neza niba icyo kintu bikwiye ko kiguhangayikisha.

2. Ihereze umwanya uge ahantu hatuje

Ni byiza ko wafata umwanya wowe wenyine mugihe hari ibintu bitagenda neza bishobora kugutera guhangaka kugirango ubashe kubikerezaho no gushaka umuti w’ikibazo kugirango ubashe gukomeza ubuzima kandi wishimye.

3. Kora List y’ibintu ugomba gukora umunsi kuwundi.

Abantu benshi usanga bahangayikishwa nuko hari imirimo imwe nimwe bagombaga gukora batakoze ariko ntago byari bikwiye, ni byiza ko utegura umunsi wawe mbere yuko uwutangira kugirango bigufashe gukora ibintu byawe neza kandi utuje.

4.Gerageza kubyaza umusaruro igihe ufite ubundi utegure bije y’amafaranga ukenera

Niba ushaka kwirinda guhangayika koresha neza igihe cyawe utegure bije y’amafaranga ukenera bizagufasha gutegurira ahazaza.

5. Shaka impamvu zituma wishimira ubuzima bwawe

Niba ushaka kwirinda guhangayika bya hato na hato gerageza kuba ahantu wishimiye,ukore ikintu ukunda ibintu byose bituma umera neza ubigerageze ntamwanya wo gutekereza kubyaguhangayikisha uzagira.


Comments

Emanuel 21 August 2023

1199980054631041