Print

Umupasiteri yatwaye umugore w’unmugabo wasengeraga mu itorero rye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2022 Yasuwe: 2738

Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa Nairobian Daily Post cyatangaje ko umugabo witwa David Makori ari mu gahinda yatewe nuko Pasiteri Charles Maloba wo mu Itorero rya Power Pentecost Church yamwambuye umugore we.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore we yari umwe mu bagize korari y’itorero ariko ngo hashize amezi atatu abana n’uyu mupasiteri ahantu hatazwi i Kajiado.

Icyo kinyamakuru cyavuze ko bwana Makori, avuga ko imbaraga ze zo kwiyunga n’uyu mugore babyaranye zabaye impfabusa ahitamo kwisangira pasiteri.

Avuga ko umugore yamubwiye ko badashobora kongera kubana kuko yari amaze gukundana n’umukozi w’Imana nawe wari usanzwe afite undi mugore.

Makori yabwiye The Nairobian ati: "sinshobora kumva uburyo umpasiteri w’itorero washyingiwe ashobora gutwara umugore w’umuntu."

Makori avuga ko uyu mupasiteri ashobora kuba yaratwaye umugore we bari bamaranye imyaka 10 kubera uburyo yaririmbaga neza muri korari y’itorero.

Ati: "Birasa naho pasiteri yakunze imiririmbire ye muri korari bituma ashaka uburyo bwo kumwiyegereza".

Ubwo umugore wa Makori yahamagarwaga kugira ngo agire icyo abivugaho, yashinje umugabo we ko atitaye ku rugo rwabo bityo ahitamo kwigira mu maboko y’umukozi w’Imana.

Uyu mugore uzwi ku izina rya Esther, akomeza gushinja Makori kwanga ko bashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeki nubwo bamaranye imyaka 10.