Print

Issa Bigirimana wateye ivi bikavugisha benshi yatandukanye n’umukunzi we badakoze ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2022 Yasuwe: 8167

Rutahizamu w’umunyarwanda wamenyekanye ubwo yakiniraga APR FC, Issa Bigirimana yatandukanye n’umukunzi we Uwase Carine bateganyaga gukora ubukwe.

Uyu rutahizamu wari uzwiho kwibasira cyane Rayon Sports yabwiye Ikinyamakuru ISMBI dukesha iyi nkuru ko yatandukanye n’uyu mukunzi we bagiranye ibihe byiza.

Inkuru y’urukundo rwabo yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo Issa Bigirimana yashingaga ivi hasi akamusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera, ni mu birori byabereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Icyavugishije benshi,n’uburyo uyu mukobwa yari yambaye ku munsi wo kwambikwa impeta ndetse n’inkuru zavugaga ko uyu mukinnyi yataye umugore i Burundi agakundana n’iki kizungerezi.

Issa Bigirimana yemereye ISIMBI ko urukundo rwabo rwarangiye kuwa 11 Kanama 2021.

Ati “nibyo twaratandukanye, ntabwo ibyo twapfuye ari ngombwa kubivuga mu itangazamakuru gusa hashize igihe, umwaka ushize mu kwezi kwa 8.”

Uyu rutahizamu yakomeje avuga ko byabaye yari yaranamaze gufata itariki y’ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize.

Ati “ubukwe bwari hafi, bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021.”

Avuga ko yamubereye umwana mwiza mu gihe cyose bamaranye ndetse nta kintu na kimwe amushinja, uretse kuba harabayeho kudahuza.


Issa Bigirimana atera ivi