Print

Ibirori byatashye!!! Nyuma y’imyaka 20 bakundana bakoze ubukwe bw’igitangaza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2022 Yasuwe: 2950

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Gasore Albert wamenyekanye nka Mc Hero yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we wo mu bwana Tuyisingize Ruth bari bamaze imyaka isaga 20 bakundana.

Nubwo benshi bemeza ko urukundo rw’igihe kirekire rurangira abakundana baciye ukubiri,aba bombi babashije kumara imyaka 20 bakundana nkuko babyemereye UMURYANGO.

MC Hero yavuze ko yatangiye gukundana na Ruth bakiri abana bato, bakurira mu mujyo w’urukundo kugeza ubwo bakoraga ubukwe kuri iki cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2022 bubera mu karere ka Muhanga.

Mu kiganiro yahaye UMURYANGO mu minsi ishize,MC Hero yavuze ko bashimira Imana ko yabafashije mu rukundo rwabo rurambye cyane.

Yagize ati "N ’urugendo nyarwo dushimira Imana ko yatugejejeho."

Yavuze ko byagiye bigorana ko bakomeza gukundana kubera impamvu zinyuranye z’ubuzima ariko agashimangira ko urukundo nyarwo ntaho rujya nubwo biba bigoranye.

Yagize ati "Urukundo rwacu habayeho kwizerana, nagiye nkorera ahantu hatandukanye ariko umukunzi wanjye kuko yabaga i Muhanga byadusabaga kwizerana, tukavugana buri munsi tukirinda amagambo kuko twari dufite aho twifuza kugeza urukundo rwacu. Gusa ikiruta byose nuko twizeye Imana kandi nayo ntiyigeze idukoza isoni."

Akomeza avuga ko yakundiye Tuyisingize Ruth kuba ari umukobwa ukunda Imana kandi witonda.

Ati "Tuyisingize Ruth ni umukobwa ukunda Imana, wakuze ajya gusenga akiri umwana abikuriramo [kandi] agira Umutima mwiza, aranyizera kdi byongeyeho ni na mwiza."

Ku cyumweru taliki ya 13 Werurwe 2022,nibwo iyi couple izwi nka GARU nibwo yasezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu nzu mberabyombi y’akarere ka Muhanga mu gihe basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa 7 kuri iki cyumweru.

Mc Hero washinze amaradio atandukanye ya gare, yamenyekanye cyane mu kuyobora ibitaramo cyane cyane mu ntara y’amajyepfo n’iburasirazuba.














MC Hero yasabye anakwa umukunzi we Ruth wamukunze nta buryarya






MC Hero ubu n’umugabo wa Ruth imbere y’Imana n’abantu nyuma y’imyaka 20 bakundana


MC Rwamashyo yasusurukije abitabiriye ubukwe bwa Couple GARU karahava




Umuhanzi Yvanny Mpano yanyuze benshi mu bukwe bwa GARU