Print

Urukiko rwemeje ko Umunyemari Mudenge warekuwe ariko agakomeza gufungwa nta tegeko ryishwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2022 Yasuwe: 1676

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko kuba umunyemari Mudenge Emmanuel yarafatiwe icyemezo cyo gufungurwa by’agateganyo ariko agakomeza gufungwa, nta tegeko ryishwe kuko hari ibindi byaha akurikiranywemo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo cyarwo, rwemeza ko nta mpamvu yo gutumiza umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge,S.P Uwayezu Augustin, ndetse ko kuba uregwa yarakomeje gufungwa nta tegeko ryishwe.

Kuwa 17 Werurwe 2022,Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwari rwaburanishije Urubanza ruregwamo SP Uwayezu Augustin Uyobora Gereza ya Nyarugenge aho Mudenge Emmanuel n’abanyamategeko be bari batanze ikirego muri Uru rukiko bavuga ko Mudenge Emmanuel afunze mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Mudenge Emmanuel yari yabwiye Urukiko ko Kuwa 04 Werurwe 2022 Umucamanza yategetse ko afungurwa by’agateganyo Gereza ikamuha igipapuro kimufungura mugihe yarari kwitegura gutaha kuri Gereza hagahita haza abakozi ba RIB bakamubwira ko atarekurwa na Gereza kuko hari ikindi cyaha RIB imukurikiranyeho cyo kunyereza Umutungo.

Nyuma yo kumenyeshwa icyo cyaha gishya RIB yamubwiriye kuri Gereza Mudenge Emmanuel avuga ko yahise yamburwa icyemezo Kimufungura n’ubuyobozi bwa Gereza agasubizwa muri Gereza agafungwa muburyo bunyuranije n’amategeko kuko muri System y’inkiko yari yakuwemo nk’Uwarekuwe.

Mudenge Emmanuel yatawe muri yombi tariki 29 Ukuboza 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu kwaka inguzanyo muri banki ya miliyoni 100 Frw.

Tariki 04 Werurwe 2022, Urukiko rwari rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo uyu munyemari ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.