Print

Saro Amanda yakorewe ibirori bitangaje nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Talent 2022(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 March 2022 Yasuwe: 1432

Uyu mukobwa wanyuze imitima yabenshi kubera ubuhanga afite mukuririmba no gucuranga Guitar na Piano kuwa 19 Werurwe 2022 nibwo yashimiwe muruhame yambikwa ikamba ry’umukobwa wahize abandi mukugaragaza impano.

Ikamba rya Miss Talent ryahatanirwaga n’abakobwa batatu harimo Saro Amanda waryegukanye,Kayumba Darina wagaragaje impano ye munjyana ya Hip Hop akaza no kuba igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto, umukobwa wa gatatu yari Uwimana Marlene wakinnye karate nawe ntiyaviriyemo aho kuko yaje kwegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi muri Siporo.

Saro Amanda avuka mumuryango w’abana bane akaba afite impanga,ndetse avukira mumuryango waba Kristo.

Nyuma yo kwegukana ikamba Saro nabagenzi be basubiye i Nyamata aho bakoreraga umwiherero bataha kumugorobo w’umunsi wo kucyumweru kuwa 20 Werurwe 2022.

Amanda ubwo yiteguraga kujya murugo,umuryango ndetse n’inshuti nabo bari bateguye ibirori byo kumwakira ndetse no kwishimira insinzi atahanye.

Nyuma yo kwegukana ikamba Saro Amana yafashe umwanya wo gushimira abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashimiye buri muntu wese wamushyigikiye murugendo yarimo rwa Miss Rwanda anifuriza amahirwe masa Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 n’abakobwa bose bari kumwe mu irushanwa.

Saro Amanda yagaragaje impano ye yifashishije indirimbo zabahanzi batandukanye nka ’Amashimwe’ ya Alpha Rwirangira,’Ngirira ubuntu na Holy Spirit’ za Meddy. yagiye yumvikana no muzindi ndirimbo zitandukanye aho yagiye anyura mubitangazamakuru.

Ibirori byo kwakira Saro Amanda byitabiriwe nabantu benshi batandukanye harimo n’Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu ngishwanama ’Tito Rutaremara’.

Ababyeyi ba Saro Amanda bishimiye insinzi y’umukobwa wabo

Amanda n’umuvandimwe we Linda

Inshuti n’imiryango bamweretse ko bishimiye insinzi yatahanyo kando ko na nyuma y’uru rugendo bakimushyigikiye

Buri wese yagize ubutumwa agenera Amanda