Print

Bwa mbere Rihanna yerekanye Impeta ya zahabu yambitswe n’umukunzi we bitegura kwibaruka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 March 2022 Yasuwe: 1319

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Rihanna uri kwitegura kwibaruka imfura ye na A$AP Rocky ,yerekanye impeta ya zahabu bivugwa ko yambitswe ubwo yari ari guhaha imyenda y’umwana yitegura kwibaruka.

Umuhanzikazi Rihanna ntagisiba kuvugwa nyuma y’aho yatangarije ko atwite, umwana we wa mbere n’umukunzi we A$AP Rocky bamaranye imyaka 4 bakundana. Nyuma y’aho hashize iminsi agaragaye ahaha imyenda y’umwana y’abakobwa bikavugwa ko atwite umwana w’umukobwa, kuri ubu uyu muhanzikazi w’icyamamare yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi, bacyeka ko yaba yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we A$AP Rocky.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye by’imyidagaduro birimo TMZ na Daily Mail, Rihanna ashobora kuba yambitswe impeta y’urukundo n’umuraperi A$AP Rocky. Ibi bikaba byatangiye gukekwa ubwo Rihanna yagaragaye yambaye impeta ikoze muri zahabu, ubwo yari ari gusohoka mu iduka ryitwa Kitson Baby Clothes Boutique riherereye mu mujyi wa Los Angeles.

Ibi byatumye abafana be bakeka ko impeta ya zahabu yambaye yaba ari iy’urukundo, dore ko aherutse gutangariza ikinyamakuru Elle Magazine ko byamushimisha cyane A$AP Rocky amusabye ko bakora ubukwe. N’ubwo uyu muhanzikazi ntacyo arabivugaho, ntibiri kubuza benshi ku mbuga nkoranyambaga gukomeza kuvuga ko yambitswe impeta y’urukundo.