Print

Umunyezamu Onana wa Cameroon yarokotse impanuka ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2022 Yasuwe: 1282

André Onana,umunyezamu w’Ajax Amsterdam n’ikipe y’igihugu ya Cameroon, yakoze impanuka y’imodoka,ubwo yari mu rugendo yerekeza i Douala mu mwiherero, Cameroon yitegura gukina na Algeria🇩🇿, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022.

Amafoto ateye ubwoba yerekana imodoka ebyiri zangiritse imbere, kugeza umwo no mu muhanda huzuye imyanda y’ibisigazwa byazo.

Onana yari yagiye i Yaounde,mu murwa mukuru wa Kameruni, ubwo yakoraga iyo mpanuka, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun, ariko uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yarokotse nta nkomyi.

Onana aracyafite amahirwe menshi yo kubanza mu kibuga ku wa Gatanu w’iki cyumweru,mu mukino Kameruni izesurana na Algeria mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi gikomeye nubwo yakoze iyi mpanuka.

Uyu munyezamu yari mu ikipe ya Ajax yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza muri UEFA Champions League muri 2019.

Onana yashyizwe ku rutonde rw’abanyezamu batanga icyizere mu mupira w’amaguru ku isi mu myaka yashize, mbere yuko atsindwa ikizamini cyo kureba niba akoresha ibiyobyabwenge.

Yahagaritswe umwaka umwe na UEFA nyuma yo gupimwa bagasanga akoresha imiti itemewe ya Furosemide muri Gashyantare umwaka ishize, ariko avuga ko ku bw’impanuka yafashe imiti y’umugore we.

Nyuma y’ubujurire, ihagarikwa rye ryagabanyijwe kugeza ku mezi icyenda n’urukiko nkemurampaka rwa siporo (CAS) nyuma yo kubona ko nta kosa rikomeye ryakozwe na Onana.