Print

Hatangajwe ingengabihe y’uburyo Abanyeshuri bazajya mu biruhuko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2022 Yasuwe: 2937

Itangazo ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri guhera ku wa 28 Werurwe 2022 kugeza ku wa 31Werurwe 2022.

Ku wa Mbere, tariki ya 28 Werurwe 2022, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, utwa Huye, Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, aka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse na Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2022, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Muhanga na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Werurwe 2022, hazataha abiga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Nyamagabe na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Kane, tariki ya 31 Werurwe 2022, hazataha abiga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

NESA ikaba isaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, kohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri no gukurikirana ko abayobozi b’amashuri baguriye abana amatike y’urugendo ku gihe. Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa”.

NESA ivuga ko mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Sitade ya Kigali/Nyamirambo zibajyana mu miryango yabo.

Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi batangaje ko bashima iyi gahunda yo gushyiraho ingengabihe y’ingendo kuko bituma imodoka zibageza aho bataha zitabura, bitandukanye na mbere aho bamwe bararaga nzira.