Print

Rubavu: Umugabo yagwiriwe n’ibuye ahita ahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2022 Yasuwe: 738

Manizabayo Jean Baptiste wo Karere ka Rubavu wari utunzwe n’akazi ko gukura amabuye y’amakoro yifashishwa mu bwubatsi yagwiriwe naryo ahita yitaba Imana.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ngugo Akagari ka Byahi Umurenge wa Rubavu.

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bababajwe n’uko asize abana barindwi bose bakeneye kwitabwaho.

Ati “Nyakwigendera yari yarasezerewe mu ngabo, ariko asigaye akora akazi ko gukura amabuye ngo abesheho umuryango we, akaba apfuye yishwe n’ibuye ryamugwiriye. Asize umugore n’abana barindwi bose bakeneye kwitabwaho.”

Rwema Bienvenue, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko uyu muturage yari asanzwe atunzwe no gukura amabuye.

Ati “Ku masaha ya saa Cyenda twakiriye amakuru y’uko umuturage witwa Manizabayo agwiriwe n’ibuye yacukuraga. Yari asanzwe akora akazi ko gukura amabuye, akaba yari atuye mu Mudugudu wa Karukogo ho mu Kagari ka Rukoko.”

Rwema yakomeje avuga ko inzego z’Ubuyobozi zigiye kugera aho iyi mpanuka yabereye kugira ngo babashe guhumuriza abaturage

Amakuru aturuka hafi y’aho byabereye avuga ko nyakwigendera yarikumwe na mugenzi we munsi yaryo birangira umwe avuyemo rimukomeretsa ku gatsinsino undi rigwa ataravamo birangira yitabye Imana.