Print

Ashleigh Barty wari uwa mbere ku isi muri Tennis yasezeye ku myaka 25 gusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2022 Yasuwe: 449

Umunya Australia wari uwa mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bakobwa, yatunguye isi yose ubwo yatangazaga ko asezeye burundu muri uwo mukino kuko atagifite imbaraga zo gukomeza gukina.

Ashleigh Barty yatunguye isi yose atangaza ko asezeye nk’uwabigize umwuga muri Tennis afite imyaka 25 gusa.

Kuri uyu wa gatatu,nibwo uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Australia, waherukaga kuba umukinnyi wa mbere ukomoka muri icyo gihugu utwariye igikombe gikomeye cya Tennis,Australian Open mu rugo nyuma y’imyaka 44 ntawe ubishobora.

Uyu mukobwa yatunguye isi ya siporo,ubwo yavugaga ko asezeye agiye "gukurikira izindi nzozi".

Barty yatangaje aya makuru abinyujije kuri videwo yashyizwe kuri Instagram aho yaganiraga n’inshuti ye ikomeye yahoze ikina Tennis uri mu kiruhuko cy’izabukuru Casey Dellacqua.

Barty yagize ati"Ndumva ndushye. Ntabwo ngifite imbaraga zomu mitekerereze zo gukomeza guhangana ku rwego rwo hejuru.

Ntabwo ibyishimo byanjye bigishingiye ku gutsinda. Ndumva ntacyo ngifite cyo gutanga.

Benshi ntibazabyumva, ariko mfite izindi nzozi. Ndashaka kuba hafi y’umuryango wanjye. "

Uyu mukinnyi wa Tennis yafashe iki cyemezo mu gihe yari amaze gukora amateka yo kuba umukinnyi wa 4 umaze iigihe kinini ari ku mwanya wa mbere ku isi kuko uwo mwanya awumazeho ibyumweru 114 (121 muri rusange).

Yaherukaga gutwara Australian Open ndetse yanatwaye andi marushanwa akomeye muri Tennis arimo Roland Garros muri 2019 na Wimbledon muri 2021.

Nubwo umwuga we wo gukina Tennis ubaye mugufi, ariko Barty asize amateka akomeye muri uyu mukino.

Muri ayo mashusho,Ashleigh wahamagarwaga n’abakunzi be "Ash" yakomeje agira ati "Ndanezerewe cyane kandi nditeguye. Kandi ndabizi mu mutima wanjye, kuri njye nk’umuntu ko ibi ari ukuri.

"Sinari nzi neza uko nabagezaho aya makuru ariyo mpamvu nasabye inshuti yanjye magara [Dellacqua] kumfasha.

Ndashimira cyane ibintu byose uyu mukino wampaye,ngiye nishimye kandi nyuzwe.

"Ndashimira abantu bose banshigikiye muri iyi nzira, nzahora nishimira ibyo twageranyeho ubuzima bwanjye bwose."

Uyu mukobwa uri hafi kuzuza imyaka 26 yavuze ko yari amaze igihe kinini yifuza gusezera kuri uyu mukino.

Ash wari mu bakobwa b’abahanga cyane kuri "service" muri Tennis n’undi mukobwa wari ukomeye muri Tennis usezeye akiri muto nyuma ya Caroline Wozniacki na Maria Sharapova basezeye mu myaka ishize.

Ntabwo Ash ari ubwa mbere atunguye umuryango wa Tennis ku isi, kuko muri 2014, ubwo yari afite imyaka 18 gusa, yahisemo kuruhuka muri Tennis, nubwo yari umukinnyi wari umaze kwerekana ubushobozi bwe bwo kugera ku isonga. Yamaze imyaka igera kuri 2 ari mu bindi bintu harimo na cricket.

Imwe mu mpamvu ivugwa ko yatumye Ash ahagarika gukina uyu mukino, nuko yifuza kubaho ubuzima busanzwe kandi ntashaka gukomeza guhora ku gitutu cy’ingendo za buri gihe agiyeguhatana.

Iki n’ikibazo cyamushegeshe bikomeye kuko no mu gihe isi yari ihanganye na Covid-19 bikomeye yanze kugira aho ajya.

Muri 2020 ntiyigeze arushanwa hanze ya Australia. Muri 2021 yaragarutse atwara ibikombe 5 mu gihe cy’amezi 6 gusa.

Uyu mwaka we wa nyuma, yatangiye atwara amarushanwa arimo Adelaide na Australian Open yabaye irushanwa rye rya nyuma naramuka atisubiyeho mu gihe kizaza.

Benshi batangajwe n’ukuntu umukobwa nk’uyu ukiri muto afata umwanzuro wo gusezera ku mukino nk’uyu ubamo amafaranga menshi cyane kandi ari no ku rwego rwiza rwo kuyakorera.