Print

FERWAFA yashyize hanze abatoza barimo abafite amazina akomeye bifuza gutoza Amavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2022 Yasuwe: 1478

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryatangaje urutonde ruriho amazina akomeye rw’abatoza bifuza gutoza ikipe y’igihugu "Amavubi itagira umutoza.

Muri abo, harimo Stephane Constantine watoje Amavubi mu 2014, uwatoje Mukura VS, uwatoje Tunisia, uwa Misiri muri 2019 n’abandi.

Nyuma yo gutangaza ko batazongerera amasezerano,Mashami Vincent,FERWAFA yatangaje ko ubu iri mu biganiro n’abatoza benshi.

Mu itangazo yashyize hanze yagize iti "Mu gihe turi mu gihe cyahariwe imikino y’amakipe y’ibihugu ku ngengabihe ya FIFA, nta mikino iteganyijwe y’Amavubi.

Muri iki gihe ariko, FERWAFA iri mu biganiro n’abakandida ku mwanya wo gutoza ikipe y’igihugu .Mu minsi ya vuba turabatangariza umutoza mushya n’abo bazakorana.

Bamwe muri abo bakandida ni:

Alain Giresse (FRA)
Sunday Oliseh (NIG)
Sebastian Migne (FRA)
Tony Hernandez (SPA)
Gabriel Alegandro Burstein (ARG)
Hossam Mohamed El Badry (EGY)
Ivan Hasek (CZEK)
Arena Gugliermo (SWITZ)
Stephane Constantine
Noel Tossi (FRA)
n’abandi...

Mu mazina akomeye yatangajwe ko ashaka aka kazi harimo Umufaransa,Alain Giresse,watoje amakipe nka PSG,Toulouse,FAR Rabat,Georgia,Gabon,Mali,Senegal,Tunisia.

Hari kandi Stephane Constantine wigeze gutoza Amavubi ariko agenda bitunguranye kandi ari mu nzira nziza yerekeza mu Buhinde.

Amakuru aravuga ko FERWAFA yifuza ko Umutoza w’ikipe y’igihugu yaba yamaze gushyirwaho bitarenze uku kwezi ariyo mpamvu n’iri tangazo ryashyizwe hanze bidasanzwe.