Print

Udushya 7 twaranze itorwa rya Nyampinga w’ u Rwanda 2022

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 23 March 2022 Yasuwe: 2293

Mu Rwanda buri mwaka hatorwa umukobwa uhiga abandi Umuco ,Ubwiza,ndetse n’ ubwenge iri rushanwa rikaba ribaye ku inshuro yaryo ya 12 kuva mu mwaka w’ 1993 n’ubwo haciyemo igihe kingana n’ imyaka 16 iri rushanwa rikaza gusubukurwa mu mwaka wa 2009.

Kuri iyi nshuro ya 11 hatowe Miss Nshuti Muheto Divine waruhatanye n’abandi bakobwa 18, tumwe mu dushya twaranze irushanwa


1. Miss Rwanda 2022 ntiyahawe imodoka imbona nkubone

Mu Ugushyingo 2021, nibwo abategura irushanwa rya Miss Rwanda bafunguye ku mugaragaro irushanwa ryo gushakisha Nyampinga wa 11 w’ u Rwanda mu mateka.

Hagaragajwe ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yiyandikishe, n’ibihembo buri umwe yagenewe, n’ibindi bitandukanye.

Nk’ibisanzwe, Nyampinga w’u Rwanda ahabwa imodoka itangwa n’uruganda rwa Hyundai. Iy’uyu mwaka yagaragajwe mu mafoto yo kuri internet, bavuga ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 20 Frw, gusa ntiyigeze igaragazwa imbona nkubone. Byari bisanzwe bizwi ko iyo abakobwa bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda, iyi modoka ihita ishyirwa muri ‘Rond-Point’ y’Umujyi wa Kigali, ikamurikirwa abanyarwanda n’abandi.

Siko byagenze, kuko iyi modoka itigeze igaragazwa. Bamwe bari biteze ko ubwo iyi modoka batayibonye muri ‘Rond-Point’ baza kuyibonera mu Intare Conference Arena, ariko siko byagenze, kuko iyi modoka itigeze yerekanwa ubwo Nshuti Divine Muheto yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2022. Byari bisanzwe bimenyerewe ko umukobwa utsinze ahita yerekwa imodoka, ndetse agafatwa amafoto ayicayemo n’ibindi.

Mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Instagram ya Miss Rwanda, Umuyobozi wa Hyundai Rwanda akaba na Perezida wa Ferwafa, Mugabo Olivier yavuze ko bahaye ikaze Miss Nshuti Divine Muheto mu batunze imodoka za Hyundai, amusaba kujya gufata imodoka ye ’mu gihe kitageze ku minsi irindwi’.

View this post on Instagram

A post shared by Miss Rwanda (@missrwandadotrw)

2. Akanama Nkemurampaka kahoraga mu ngendo zo guteranya amanota

Akanama Nkemurampaka kemeje Miss Rwanda 2022 kari kagizwe n’abantu batandatu, bafite ubumenyi butandukanye kuri buri ngingo, byabafashije guteranya amanota bemeza uwegukana iri kamba ry’agaciro kanini ku mukobwa.

Kari kagizwe na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, Malik Shaffy, James Munyaneza, Irizabimbuto Fidèle, Niwemwiza Anne Marie na Matthew Mensah.
Ni ku nshuro ya kabiri Miss Mutesi Jolly na James Munyaneza bari bagarutse mu itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda, kuko bifashishijwe mu majonjora y’ibanze.
Ntibigeze bagaragara mu gihe cyo guhitamo abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.
Malik Shaffy Kizinde wari ukuriye akanama nkemurampaka, yavuze ko mu kwemeza Nyampinga w’u Rwanda 2022 bitaye ku bwiza, ubwenge n’umuco.
Abagize akanama bateranyije amanota inshuro esheshatu! Byasabaga ko bumva ibyo abakobwa babaga babajijwe hanyuma bagasohoka bakajya guteranya amanota.

Bateranyije amanota mu gihe cyo kwiyerekana kw’abakobwa 19, igihe cyo gutangaza abakobwa 10, igihe cyo gutangaza umukobwa uhiga abandi mu kugaragaza impano, mu gushaka abakobwa batanu ba mbere, mu gushaka abakobwa batatu no mu kwemeza Nyampinga w’u Rwanda.

Aka kanama kateranyije amanota mu bitugu hari umuriri w’abafana bavuza vuvuzela, abandi bavuza akaruru buri umwe avuga uwo ashaka ko atambuka, ku buryo hari aho byageraga umuntu ntabashe kumva neza bitewe n’amajwi y’abafana.

3. Nyuma y’imyaka itatu, Umujyi wa Kigali wabuze ikamba rya Miss Rwanda

Imyaka yari ibaye itatu Umujyi wa Kigali wihariye ikamba rya Miss Rwanda, kuko Nimwiza Meghan wo mu 2019, Nishimwe Naomie wo mu 2020 na Ingabire Grace wo mu 2021 bose biyamamaje baserukiye Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa.

Abakobwa batatu bavuyemo Miss Rwanda ni Nshuti Divine Muheto na Keza Maolithia [Yabaye igisonga cya kabiri] bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, na Kayumba Darina wari uhagarariye Umujyi wa Kigali [Yabaye igisonga cya kabiri].

Nshuti Divine Muheto yafashije Intara y’Uburengerazuba kongera gukomera muri Miss Rwanda kuko yegukanye ikamba, akayihesha ishema nyuma y’imyaka itatu.

Uyu mukobwa yatangaje ko yiyamamarije mu Burengerazuba kubera ko ariho umuryango we ubarizwa, kandi akaba ari Intara afiteho amakuru menshi.

4.Ikamba rya Miss Congeniality ntiryatanzwe

Hatanzwe ikamba rya Miss Rwanda 2022, irya Miss Popularity, Miss Heritage, Miss Photogenic…

Kuva mu myaka ishize, aya makamba yatangwaga hatabuzemo iry’umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality], rihabwa umukobwa wabaniye neza bagenzi be.

Uyu mukobwa atorwa na bagenzi be, aho buri wese yandika agapapuro akavuga uwo abona babanye neza mu gihe bari bamaze mu mwiherero n’ibindi.

Ni ikamba riherekezwa n’ibihembo bitandukanye. Mu 2021, iri kamba ryegukanwe na Gaju Evelyne.

Miss Gaju Evelyn wari ufite iri kamba yageze ahabereye ibi birori yongera kuricyura, kuko hatigeze hatangazwa umukobwa wamusimbuye.

Ubwo Nkusi Lynda wari uhagarariye Intara y’Uburasirazuba yasezeraga muri Miss Rwanda habura ibyumweru bibiri, ikamba yashoboraga kwegukana ni irya Congeniality igihe bagenzi be bari kuba bemeje ko yababaniye neza. ‘Nta rindi yashoboraga kwegukana’.

5.Bwa mbere mu mateka Miss Rwanda yanabaye Miss Popularity

Si ubwa mbere umukobwa afata ikamba rya Miss Rwanda akarigerekaho irindi. Kuko 2018, Miss Iradukanda Liliane yacyuye irya Miss Rwanda anagerekaho iryo kuberwa n’amafoto [Miss Photogenic].

Ni nako byagenze mu 2020 kuri Miss Naomie Nishimwe. Uyu mwaka ku nshuro ya mbere, uwatwaye ikamba rya Miss Rwanda yanatwaye iry’uwamenyekanye kurusha abandi ‘Miss Popularity’, yegukanwe na Nshuti Muheto Divine.

6.Telephone za ba Nyampinga batatu b’u Rwanda zaribwe

Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga mushya w’u Rwanda akimara gutorwa, yaranzwe n’amarira y’ibyishimo yicaye mu ntebe akikijwe n’ibisonga bye bibiri, ahabwa indabo, ibihembo, yambikwa ikamba na Miss Ingabire Grace yasimbuye n’ibindi.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yafashe amafoto atandukanye ari kumwe n’abo mu muryango we barimo Nyirasenge, abakunzi be n’abandi kugeza kuri ba Nyampinga bamubanjirije barimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2022.

Miss Meghan, Elsa na Liliane bari bicaye ahantu hamwe, bafite n’abashinzwe umutekano bitegeye urubyiniro Miss Nshuti Divine Muheto yari ahagazeho.

Ubwo bahamagarwaga gusanganira Miss Muheto babikoze, ariko bagarutse mu byicaro byabo basanga telephone zabo zibwe n’abantu batigeze bamenyekana. Bakoze uko bashoboye barashakisha, ariko ntizabonetse. Miss Elsa na Liliane bibwe telefoni zo mu bwoko bwa iPhone, naho Meghan yibwa telefoni nto.

7.Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yari yatangaje uwo ashyigikiye

Kimwe n’undi muturage wese, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje uwo yahaga amahirwe, Muheto Nshuti Divine, birahurirana yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Ubutumwa bwa Minisitiri Gatabazi bwasamiwe hejuru n’abakoresha urubuga rwa Twitter, bavuga ko bishobora gutuma abagize Akanama Nkemurampaka babigenderaho mu gufata umwanzuro.

Abatishimiye amarangamutima ya Minisitiri Gatabazi yabasubije ko nta kibazo bakagombye kuba babibonamo, kuko amatora ya Miss Rwanda atari ‘amatora y’inzego z’ibanze’.

Si ubwa mbere Minisitiri Gatabazi agaragaje ibitekerezo bye nk’umuturage usanzwe, akunze kubikora ashima cyangwa anenga ibyo mu mupira w’amaguru.

Miss Nshuti Divine MUHETO niwe wabaye Miss Rwanda 2022


KEZA Maolithia niwe wegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere

KAYUMBA Darina niwe wegukanye ikamba ry’igisonga cya Kabiri

Uwimana Marlene yatsinze agace ka Siporo


Ndahiro Mugabekazi Queen yabaye nyampinga uberwa n’amafoto

Kelia Ruzindana yabaye nyampinga w’umuco