Print

Barame Aboubakar wakiniye ikipe y’igihugu ya Basketball na APR BBC yitabye Imana

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 24 March 2022 Yasuwe: 1191

Barame Aboubakar wabaye umukinnyi w’icyamamare w’umukino wa Basketball mu Rwanda, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Werurwe 2022 aguye mu bitaro bya Kibagabaga aho yari amaze iminsi mike cyane arwariye.

Perezida w’ikipe ya Kigali Titans yari abereye umutoza yahaye amakuru ikinyamakuru cya ISIMBI dukesha iyi nkuru avuga ko Barama yari amaze igihe kinini arwaye ndetse bari baramusabye kubanza kujya kwivuza agakira neza akabona kugaruka mu kazi.

Ati “Nibyo yitabye Imana. Yari arwaye, yari amaze iminsi arwaye, mu minsi ishize ajya mu bitaro niho yaguye ntabwo baratubwira icyo yari arwaye, ukuri ni uko yari arwaye, turi no muri pre-season yari arwaye tugeza aho tumusaba y’uko yagenda akivuza agakira akanaruhuka akabona kugaruka mu kazi.”

“Yitabye Imana uyu munsi rwose mu ma saa yine saa tanu. Yari arwariye mu bitaro bya Kibagabaga niho yaguye.”

Barame Aboubakar umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize aho yakinaga nka Point Guard, yakiniye amakipe nka Marines BBC, APR BBC na Espoir BBC ndetse n’ikipe y’igihugu yagiriyemo ibihe byiza.