Print

Serivisi zo kwandika ishyingirwa, ubutane n’izindi zigiye kuzajya zakirwa ku Irembo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2022 Yasuwe: 1229

Kuri uyu wa Kane,Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu NIDA ku bufatanye n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Ministeri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango,batangije gahunda ihoraho yo kwandika ishyingirwa,ubutane,no gutesha agaciro ishyingirwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu Murenge Wa Gahanga mu Karere Ka Kicukiro ni ho hatangirijwe iki gikorwa,cyishimiwe n’abaturage bo mu ngeri zose barimo n’abasore n’inkumi basezeranye hifashishijwe ubu buryo.

Bavuga ko bateganya kungukira byinshi muri iri koranabuhanga mu irangamimerere kubera ko uburyo busanzwe bitari bukibatunganiye.

Kuva muri Kanama 2019, Abanyarwanda bemerewe gutangira kwandikisha abana bavutse n’abantu bitabye Imana mu gitabo nkoranabuhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga avuga ko ikoranabuhanga ryoroshya akazi kandi rigatanga umusaruro ushimishije

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV aravuga ko iyo ari indi ntambwe mu miyoborere myiza no kurushaho kwegereza abaturage serivisi ibahendukiye,kandi mu gihe kitarenze umwaka hazatangizwa izindi serivisi zirimo n’iyo kwiyandikwaho umwana utabyaye.

Abakeneye izi serivisi bashobora gusaba no guhabwa izo serivisi banyuze ku rubuga Irembo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko iri koranabuhanga ryatumye kwandika mu irangamimerere abana bavuka biva kuri 56% mu mwaka wa 2015,bigera kuri 89 mu 2021 na ho kwandukura abapfuye biva kuri 30% bigera kuri 53%.

RBA