Print

Perezida wa Ukraine yasabye ikintu gikomeye mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize OTAN

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2022 Yasuwe: 3726

Abakuru b’ibihugu bya OTAN bateraniye ku cyicaro cy’umuryango i Buruseli mu Bubiligi. Barateganya gutuburira Ukraine inkunga ya gisirikare.

Inama iraba mu muhezo. Ariko abadipolomate bamwe na bamwe bayikurikira babwiye ikigo ntaramakuru AP cyo muri Amerika ko perezida wa Ukraine,Volodymyr Zelenskyy, yayigejejeho ijambo akoresheje ubuhanga bwa videwo.

Yasabye "imfashanyo ya gisirikare itagira iherezo," by’umwihariko intwaro zirasa indege n’amato y’intambara.

Perezida Zelenskyy ariko ntiyongeye gusaba OTAN gushyiraho igice cy’ikirere kitagerwamo n’indege z’Uburusiya mu gihugu cye. Mu minsi ishize, abayobozi ba OTAN barabyanze, bavuga ko babyemeye bishobora gutuma indege zayo zirasana n’iz’Uburusiya. Guverinoma ya Perezida Joe Biden w’Amerika isanga byakurura intambara ya gatatu y’isi yose.

Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg, yavuze ko bagomba kohereza abandi basilikare b’inyongera mu banyamuryango bane bo mu Burayi bw’Uburasirazuba barimo Bulgariya, Hongrya, Rumaniya na Slovakiya.

Usibye inama ya OTAN, Buruseli irakira n’iy’abakuru b’ibihugu birindwi bya mbere bikize ku isi (bita G7), n’iy’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi. Perezida w’Amerika azirimo zose uko ari eshatu, ubwo igihugu cye kitari mu Muryango w’ubumwe bw’Uburayi.

IJWI RY’AMERIKA