Print

Amagare:Uhiriwe yegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona y’Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2022 Yasuwe: 1149

Umunyarwanda witwa Uhiriwe Byiza Renus yegukanye Umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare iri kubera mu Misiri aho yabaye uwa mbere mu gusiganwa umuntu ku giti cye mu batarengeje imyaka 23.

Mu gace ko gusiganwa ibilometero 44.4 mu gusiganwa umuntu ku giti cye,Byiza Renus yigaranzuye abandi bakinnyi bato,yegukana Umudari wa Zahabu,ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa hanaririmbwa Rwanda Nziza.

Naho mu cyiciro cy’abakuru b’igitsina gabo, Nsengimana Jean Bosco na we yegukanye Umudari aho yabaye uwa gatatu nyuma y’Umunyafurika y’Epfo Basson GUSTAV wegukanye umwanya wa mbere ndetse n’Umunya-Eritrea Mulubrhan Henok wabaye uwa kabiri.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 b’igitsinagore, nta Munyarwandakazi wabashije kwegukana umudari ariko bobiri baje mu icumi ba mbere aho Nzayisenga Valentine yaje ku mwanya wa gatandatu naho Tuyishime Jacqueline akaba uwa karindwi.