Print

Nikuze, Bamenya, Aline Gahongayire, Mubazitabira ibirori byo gutanga ’Impanga Series Awards’ Kunshuro yambere

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 24 March 2022 Yasuwe: 873

Bamwe bayiraye ku ibaba, kuko kuri uyu wa 26 Werurwe 2022, i Remera muri Master Piece hagomba kubera ibirori bidasanzwe bizitabirwa nabimwe mubyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda bitandukanye.

Impanga series ni filime yuruhererekane itambuka kuri Televiziyo y’igihugu, ikaba filime yakunzwe nabatari bake kuva yatangira gutambuka aho kugeza ubu imaze imyaka ibiri ikurikirwa n’imbaga.

Ni murwego rwo kwizihiza imyaka 2 iyi filime imaze, hatekerejwe uburyo bwo gushimira bamwe mubakinnyi bayo, mu rwego rwo kubatera ingufu ngo bakore ibyiza kurushaho.

Usanase Bahavu Jeannette Ukina ari KAMI muri Impanga Series
Bamwe mu byamamare bimaze kumenyekana ko bazitabira iki gikorwa harimo, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya muri Bamenya Series, Laura Musanase uzwi nka nikuze muri City Maid, Umuramyi Aline Gahongayire, Nick wamenyekanye muri City Maid, Aline Munezero uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya ndetse nabandi.

Aline Gahongayire azaba ahari

Nikuze wamamaye muri City Maid

Bamenya azaba ahari

Aline wamamaye nka Bijoux muri filime Bamenya

Nick Dimpoz





Comments

nitwa Aimable . 24 March 2022

Kwinjira nangahe ko gewe nshaka kureba Nikuze!!