Print

Musanze: Mudugudu arashinjwa guhabwa inzoga agafasha abagabo gusambanya abagore bibana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2022 Yasuwe: 2025

Umukuru w’umwe mu Midugudu yo mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, aratungwa agatoki na bamwe mu baturage ko agurirwa inzoga n’abagabo bifuza abagore bo gupfumbata ubundi akababarangira aho batuye bakajya kubasambanya.

Umuturage witwa Nyirabasabose Gaudence wo mu Mudugudu wa Rwinzovu akagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga ashinja umukuru w’uyu Mudugudu kuba inyuma y’ikibazo cyo gusambanywa ku ngufu bikamuviramo ubuharike.

Uyu muturage yabwiye Radio 10 dukesha iyi nkuru ko abakobwa bo muri aka gace bibana ndetse n’abagore batagira abagabo, bazengerejwe n’abagabo babasambanya ku ngufu umunsi ku wundi.

Nyirabasabose avuga ko hari umugabo wamwinjiye bitewe n’Umuyobozi w’Umudugudu, akabanza gutabaza uyu muyobozi ariko akamwima amatwi bikarangira yemeye kuba umugore w’uwo mugabo bakabyarana abana bane none yaramutaye yigira muri Uganda.

Ati “Nk’uwo mugabo yajyaga aha amafaranga Mudugudu akamusengerera inzoga agahita amubwira ngo umugore ariyo jya kumuraza.”

Uyu muturage avuga ko na nyuma y’uko uyu mugabo amutaye, Mudugudu yakomeje kujya amwoherezaho abagabo bakamusambanya ariko we akaza kuva muri izi ngeso ndetse agashaka umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bikababaza Umuyobozi w’Umudugudu.

Ati “Maze gusezerana n’undi mugabo nanze uburaya, ushinzwe umutekano afatanyije na Mudugudu baraza baravuga ngo simba nasezeranye n’uwo mugabo ngo mba naretse nkajya ndyamana n’abo bagabo ngo uwasinze wese akajya arantahiraho. Ahita aca icyangombwa nasezeraniyeho.”

Umukuru w’Umudugudu wa Rwinzovu, Bimenyimana Jean Pierre yahakanye ibyo uyu mubyeyi avuga byose, avuga ko yishakira kwisabira amafaranga.

Ati “Ntaho mbizi ibyo, ubwo nafata igihe cyo kuvuga ngo nge gufata umuturage muteze abantu bo kumwangiza koko, ibyo nabikora?”

RADIOTV10