Print

Hamissa Mobeto yagaragaje ko aryohewe n’ubuzima ari kumwe n’umukunzi we Rick Ross (AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 March 2022 Yasuwe: 2733

Hamisa Mobetto ukomoka mu gihugu cya Tanzania, akaba umuhanzikazi, rwiyemezamirimo ndetse n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi cyane, uyu mugore wamamaye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Diamond Platnumz bakaba banafitanye umwana biravugwa ko yisangiye umuraperi Rick Ross bavugwa mu rukundo.

Hamisa Mobetto uretse kuba yarabyaranye umwana n’umuhanzi Diamond yarasanzwe afite abandi bana yabyaye mbere.

Nyuma yuko bagaragaye badahisha amarangatima yabo bombi, Hamisa Mobetto na Rick Ross byagiye bivugwa ko baba bari mu rukundo kandi ko rushobora kugera kure, ni mugihe bishimangirwa n’urugendo uyu mugore akomeje kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York, adasiba gushyira amwe mu mafoto n’amashusho yo muri kiriya gihugu uyu muraperi asanzwe abarizwamo.


Magingo aya ntibiramenyekana nimba uyu mugore yaragiye mu rwego rw’akazi cyangwa mu kiruhuko, ariko birahwihwiswa ko yaba yarasanze uyu muraperi m’ubutumire yamuhaye n’ubwo nta mafoto yabo bombi arajya hanze.

Gusa akanyamuneza gakomeje kumuranga no mu maso kubera ibihe bidasanzwe akomeje kuhagirira, Hamisa ni umwe mu bagore bivugwa ko bihirinze cyane kugira ngo agere aho ageze, ibintu kandi ngo akwiriye kwishimira kuko yabigezeho.