Print

Umunyamakuru wa RBA Nadia Uwamahoro n’umukunzi we Malik shaffy bagiye kwibaruka imfura[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 March 2022 Yasuwe: 3566

Nadia Umutoni na Malik Shaffy batangaje ko bagiye kwibaruka imwana w’imfura y’umuhungu babinyujije ku rukuta rwabo rwa instangam bahuriyeho , aho basangije aba bakurikirana aka videwo k’amasengonda macye bagaragaza ko bakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana wabo w’imfura n’ishuti zabo ndetse n’umuryango.

View this post on Instagram

A post shared by Nadia & Malik (@the_nalik)

Ku ya 21 Kanama 2021 nibwo Nadia Umutoni na Malik Shaffy bakoze ubukwe nyuma y’uko ku i tariki 24 ukuboza 2020 bari bahamije isezerano ryabo imbere y’ amategeko ryo kubana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore.

Ni ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hari hateguwe neza nk’ahagiye kubera ibirori bidasanzwe, aho aba bombi bari bishimye biteguye kubana nk’umugabo n’umugore.

Aba bombi bakunze kugaragara mu buzima bw’urukundo rwabo,banyuza amafoto atandukanye kuri Instagram, aho bafite urubuga bise ’The Nalik’(Nadia & Malik) bagaragazaho kenshi ibihe byiza by’urukundo baba bagirana.